AmakuruImikino

Weekend y’ibirori by’Umurenge Kagame Cup yasize amakipe ya Musanze yihariye ibikombe muri Basketball 

Amakipe ahagarariye Akarere ka Musanze yihahariye ibikombe bya Basketball ahesha ishema Akarere Kano kari kakiriye imikino yose ya nyuma y’irushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu “Umurenge Kagame Cup 2025.”

Mu mikino ya nyuma yabaye kuri iki cyumweru yahuje amakipe ya Basketball ya Musanze na Kamonyi mu bakobwa, Ikipe yaserukiye Musanze yatsinze iya Kamonyi amanota 53-48 naho mu bagabo iya Musanze itsinda iya Rutsiro amanota 78-71 begukana ibikombe.

Ikipe ya basketball y’abagore ya Musanze yageze ku mukino wa nyuma itsinze iya Nyamagabe 46-34, niho iy’abagabo itsinda iya Kayonza 75-56. 

Si ibyo gusa kuko no mu yindi mikino nayo amakipe yatsinze yamenyekanye.

Umupira w’amaguru (Football)

Umupira w’amaguru mu bagore, ikipe y’umurenge wa Mahembe (Nyamasheke) ni yo yegukanye igikombe itsinze igitego 1-0 Umurenge wa Kacyiru (Gasabo), igitego cyatsinzwe ku munota wa 89 na Ntagisanimana Saida.

Mu bagabo ho mu mupira w’amaguru, Jabana yo mu karere ka Gasabo, yegukanye igikombe itsinze Umurenge wa Mbazi w’Akarere ka Huye ibitego 2-0.

Muri Volleyball, ikipe y’akarere ka Kicukiro mu bagabo ni yo yegukanye igikombe itsinze iy’Akarere ka Ngoma amaseti 3-1. Ni mu gihe Ikipe y’akarere ka Gicumbi y’abagore yo yegukanye igikombe itsinze akarere ka Ngoma amaseti 3-2 hitabajwe Seoul.

Umukino w’amagare

Mu mukino wo gusiganwa ku magare, Mfiteyezu Emmanuel yegukanye iri rushanwa ku nshuro ye ya gatatu yikurikiranya (2023,2024, 2025). Naho mu bagore, Mukarugwiza Marie Solange wo mu Karere ka Kamonyi yegukanye irushanwa.

Uko bakurikiranye mu mukino w’amagare

Abagore:

1.Mukarugwiza Marie Solange (Kamonyi)

2. Mutuyimana Francine (Musanze)

3. Mukabikorimana Leatitia (Kirehe)

4. Tuyishimire Sandrine (Bugesera)

5. Nyiramahirwe Alliance (Nyabihu)

Abagabo:

1. Mfiteyezu Emmanuel (Gicumbi)

2. Ntacogora Emmanuel (Musanze)

3. Mugisha Gad (Gicumbi)

4. Imananiyonkuru Jacques (Nyabihu)

5. Habamahirwe Jean de Dieu (Gisagara)

Mu mukino w’Igisoro mu bagabo uwatsinze ni Masengesho Jean Claude ukomoka mu Karere ka Kamonyi watsinze Niyonagize Alfred ukomoka mu Karere ka Nyarugenge, naho mu bagore uwa mbere aba Mukundirehe Diane wo mu Murenge wa Munini w’akarere ka Nyaruguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button