
Abanyeshuri 115 bagize icyiciro cya 8 cy’abagenzacyaha basoje amasomo yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi, RNPC, riri i Musanze bari bamazemo igihe cy’amezi atandatu basabwa guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse no gukora kinyamwuga.
Mu muhango wo gusoza iki cyiciro cy’amasomo wabaye kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abagenzacyaha bashya basoje amasomo gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera mu Rwanda.
Yagize ati “Biragoye kugenza ibyaha by’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence) kubera ko bisaba ubundi buhanga kandi ndizera ko ibyo mwagiye mwiga bizabafasha. Ariko ndabasaba ko mukwiriye gukomeza mwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga kubera ko ririhuta nta mwanya rifite wo gutegereza abatihugura.”
“Impinduka rero nk’izi zikwiye kujyana n’ingamba nyazo zo gukumira ndetse no gutahura abo bakora ibyo byaha, bikaba bizasaba abagenzacyaha bafite ubwo bumenyi bwo gukoresha ibimenyetso bya gihanga kuko ari bwo buryo buzadufasha gutanga ubutabera bushingiye k’ukuri.”
Bamwe mu barangije aya masomo, bemeza ko amasomo basoje agiye kubafasha gukora akazi kabo neza.
Emmy Kamanzi, ni umwe muri bo, yagize ati “Agiye kudufasha mu kazi kacu ka buri munsi mu gukora kinyamwuga nk’abagenzacyaha dukora dosiye zifite ireme dore ko twize ko iyo ikoze neza, ari uburyo bwiza bwo kurinda ibyaha.”
Akomeza avuga ko gukora kinyamwuga birinda ibibarangaza no kutarangwa n’amarangamutima aribyo bizabafasha kugera ku ntego zabo.
Ati “Kugira imyitwarire ikwiriye, turangwa n’ubunyangamugayo ndetse no kudatwarwa n’amarangamutima igihe turi mu kazi tugakora icyo amategeko ateganya, ibyo byose batwigishije ko dukwiriye kubikora dushyira umuturage ku isonga.”
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yashimiye abasoje aya mahugurwa ndetse anabasaba kuzarangwa n’ubunyamwuga.
Ati “Muzahorane ubunyangamugayo mu kazi kanyu, gukunda igihugu, umutima w’ubwitange mu byo mukora, gukunda no gukoresha ukuri muri byose, gukora umurimo unoze ndetse n’ibindi kandi turabasaba kubizirikana kubera ko mutabikoze uko aya mezi atandatu mumaze aha yaba abaye imfabusa.”
Aya mahugurwa yari amaze amezi atandatu, aho yitabiriwe n’abagenzacyaha ba RIB 50, abapolisi 54, abasirikare batanu, abashinzwe Igorora batanu n’abashinzwe umutekano n’iperereza batanu.