
Abakozi ba leta mu cyumweru cya mbere cya Nyakanga ntibazakora
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatanze iminsi ine y’ikiruhuko kizatangira tariki 1 Nyakanga kugeza tariki 4 Nyakanga, ahazaba harimo n’iminsi mukuru ikomeye ihimbazwa mu gihugu.
Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo ryaahyizwe ahagaragara na minisiteri y’Abakozi ba leta n’umurimo, kuri uyu wa 20 Kamena 2025.
Iryo Tangazo ryagiraga riti”Guverinoma yatanze ikiruhuko rusange no ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga no ku wa Kane, tariki ya 3 Nyakanga 2025, akazi kazasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga 2025.”
By’umwihariko tariki ya 1 Nyakanga hazaba hizihizwa imyaka 63 igihugu kibonye ubwigenge, naho tariki ya 04 Nyakanga hazizihizwa imyaka 31 yo kwibohora. Ibi bivuze ko mu cyumweru cya mbere cya Nyakanga, abakozi ba leta bazongera gusubukura akazi tariki ya 07 Nyakanga.
Iyi minisiteri ariko yatangaje ko service z’ingenzi zizakomeza gutangwa uko zisanzwe, isaba abantu Bose kuzizihiza iyi minsi mukuru mu buryo buboneye.
