
Abanyarwanda n’Abahinde biganjemo abakorera mu Karere ka Musanze bemeza ko guhura bagasabana basangizanya imico biborohereza mu mikoranire n’imibanire ndetse bikaba amahirwe akomeye no mu ishoramari.
Igihugu cy’Ubuhinde gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda muri byinshi, bigashimangirwa n’abashiramari mu ngeri zitandukanye mu Bihugu byombi bamaze igihe kitari gito bakorana.
Ibi byiyongeraho amasezerano Akarere ka Musanze gafitanye na Ambasade y’Ubuhinde arimo ubucuruzi, guteza imbere inganda na siporo n’Abahinde batari bake bahatuye n’abahakorera mu mirimo itandukanye yiganjemo ikorerwa mu nganda.
Binyuze muri Siporo, Abanya-Musanze bifatanyije n’Abahinde mu gutangira imyiteguro y’Umunsu Mpuzamahanga wa YOGA uzaba Tari 21 Kamena, ahakorwa imikino ngororamubiri ku bantu bari mu byiciro bitandukanye.
Ambasaderi w’Ubuhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das, yishimiye uburyo abaturage b’ingeri zitandukanye bitabiriye iyo siporo abasaba gukomerezaho kuko uyikora agira ubuzima bwiza.
Yagize ati “Ndishimye cyane kuba ndi hano i Musanze mu gikorwa cya YOGA ni imyitozo ifasha abantu gukuza ubwenge gukuza umubiri no kuruhuka bigatera ubuzima bwiza. Turi kwitegura umunsi mpuzamahanga wa YOGA uzizihirizwa I Kigali ku wa 21 Kamena, ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’Ubuhinde mu Rwanda tuzishimira kubona mwaje miri benshi tuzifatanya.”
Bamwe mu bitabiriye iyo Siporo, bavuga ko n’ubwo iyi siporo batari bayisobanukiwe yababereye nziza kuko iruhura umubiri kandi ukaba wayikorera ahantu hatari hanini hakiyongeraho ko itagombera imyaka runaka ngo uyikore ahubwo ikorwa n’ab’ingeri zose.
Umuhire Ange Belise ni umwe muri bo, yagize ati “YOGA ni siporo ifasha abantu kugorora imitsi, kugorora ingingo igatuma abantu barushaho gutekereza neza no kuruhuka. Dusanzwe tuyikora ariko ntabwo tuyikora tuyizi, uko umuntu agenda amenya ibintu bituma arushaho kubikunda”.
“Twakoze iyi siporo turi kumwe na Ambasaderi w’u Buhinde, ni umugisha ukomeye cyane kuko bitumye turushaho kuyisobanukirwa no kuyikora neza kuko turi kumwe na ba nyirabyo babizi neza.”
Ntwari Eric, nawe yagize ati”Iyi ni Siporo nziza abantu bakora bitonze kandi ikagirira umubiri akamaro kuko ibice byose by’umubiri birakora, ni siporo igaragarira amaso ko yoroshye nyamara umuburi uba wakoze cyane.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga guhura bagakorana Siporo, bishimangira amasezerano Ubuhinde bufitanye n’Akarere ka Musanze ndetse n’Igihugu ariko ko abatuye iyi Ntara bagomba kubibyaza umusaruro kuko abashoramari b’abahinde bakeneye abakozi benshi.
Yagize ati “Hari amasezerano ari hagati y’Akarere ka Musanze n’u Buhinde mu by’ubufatanye mu ngeri zitandukanye, harimo ubucuruzi, guteza imbere inganda na siporo n’umuco. Bidufasha gusangizanya imico ariko ni amahirwe ku banyamusanze kuko abahinde bafite ibikorwa byinshi muri Musanze kandi bakeneye abakozi, uyu ni umwanya mwiza rero wo guhura bakaganira bagakorana.”
“Natwe rero tubasangiza ibyiza dufite mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Musanze, niho twahereye tubatumira ngo bazaze ari benshi mu muhango wo KwitaIzina ku nshuro ya 20 uteganyijwe ku itariki 05 Nzeri 2025.