
Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije bwasabye abarwanashyaka baryo bo mu Ntara y’Amajyaruguru kuba intangarugero muri byose no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikibangamiye igihugu.
Ibi babisabwe muri Kongere yateraniye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025, barebera hamwe ibyagezweho n’ibiteganyijwe, imyitwarire ikwiye kuranga umurwanashyaka no gutora abayobozi buzuza inzego ku rwego rw’intara n’uturere.
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije, Dr. Frank Habineza, yavuze ko kuri ubu bari kubaka inzego z’ishyaka kugira ngo bitegure neza kuzaba bafite inzego zikomeye bizabafasha mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe mu 2029.
Yagize ati “Turifuza ko amatora ya 2029 tuzaba dufite inzego zubakitse hose ku buryo twavuga ko dukeneye abantu baduhagararira mu matora hose bahari. Turifuza kandi ko abarwanashyaka bacu baba mu ba mbere mu gukemura ibibazo bikibangamiye igihugu n’ibidukikije ndetse bakangurire n’abandi kuba bagira uruhare mu kubikemura.”
Yakomeje agira ati “Turabasaba kandi ko baba aba mbere mu guteza imbere umuco mwiza w’ubumwe n’ubwiyunge, guharanira politiki y’amahoro, gukemura amakimbirane mu mahoro bafatanyije n’abandi banyarwanda, babe intangarugero muri byose ubundi tuzakomeze kubahagararira neza bitari mu nteko gusa ahubwo no mu zindi nzego z’umuyobozi.”
Bamwe mu bitabiriye iyi Kongere bagiriwe n’icyizere bagatorerwa kuyobora bagenzi babo, bemeza ko bagiye gukora neza inshingano zabo bagashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kongera abarwanashyaka kandi ko bazakomeza gufatanya mu gushyiraho inzego zibafasha kugeza mu midugudu.
Ndayambaje Ibrahim, watorewe kuyobora Green Party mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati “Tugiye gukora ubukangurambaga kandi turiteguye, dufite urubyiruko, izo ni imbaraga zifatika ku mpande zose. Dufite imigabo n’imigambi. Tugiye gushyiraho inzego ku mirenge, utugari n’imidugudu mu rwego rwo kugira ngo tuzagere mu 2029 duhagaze bwuma.”
Visi Perezida wa Green Party mu Ntara y’Amajyaruguru, Ingabire Julienne, we yagize ati “Kera abagore twaritinyaga ariko ubu kujya ku ntebe y’ubuyobozi ntibikidutera isoni kandi turashoboye.”
“Icyo dushyize imbere ni ukuvugira abagore bakava mu ngo bakore imishinga biteze imbere. Ubundi imbaraga z’umuyobozi ni abaturage, icyo tugiye gukora ni ugushaka abarwanashyaka benshi tubumvishe ibyiza by’ishyaka bariyoboke mu matora y’ubutaha tuzagere imbere cyane.”
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda, rwatangiye mu 2009, mu byo bishimira birimo kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo bigira uruhare mu iterambere, politiki n’imibereho myiza y’abaturage.
Kuva ryatangira gukorera mu Rwanda ryagiye ryitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu batangamo umukandida ndetse ryagiye ritanga n’abakandida mu matora y’abadepite.
Mubyo rishyize imbere ni ukubaka inzego kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza ku mudugudu ndetse no kubakira ubushobozi abarwanashyaka bakajya bagaragara muri guverinoma no mu zindi nzego z’imitegekere z’igihugu.