
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), zambitswe imidari y’ishimwe kubera umurava, ubunyamwuga n’umusanzu wazo mu kurinda abasivili no kugarura amahoro.
Aba basirikare bagize Batayo ya 13, (RWABATT13), bambitswe iyi midali na Perezida wa Santarafurika, Faustin Archange Touadera, wabashimiye umusanzu, ubwitange n’umurava bakorana akazi kabo kugira ngo umutekano uboneke.
Iyi midali bayambikiwe mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye mu Mujyi wa Bangui, mu birori byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iza gisirikare n’iza Leta.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye koherezwa mu butumwa muri Santrafurika guhera muri Mutarama 2014, zikaba ari zimwe mu zigize ubutumwa bw’amahoro bwa UN buzwi ku izina rya MINUSCA.
Ku ntangiriro, u Rwanda rwoherejeyo abasirikare bagera kuri 850 binyuze mu butumwa bwari buyobowe na Afurika yunze Ubumwe. Kuva ubwo, u Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereza umubare munini w’abasirikare n’abapolisi muri MINUSCA.
Ingabo z’u Rwanda zishimirwa ubwitange zikorana muri Santarafurika, kubera ko kuva zigiyeyo, ngo hari imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’inyeshamba, ariko ubu yongeye gusubira mu bice bigenzurwa na Leta