
Abaturarwanda bagera kuri 53,8% bafite akazi kabinjiriza
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, (NISR) , cyashyize ahagaragara ibyavuye muri raporo cyakoze cyerekana ko abaturarwa bagera kuri 53,8% kugera muri Gicurasi 2025 bari bafite akazi bavuye kuri 52,0 % bariho mu gihe nk’icyo mu 2024.
Iyi raporo ya NISR yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, ivuga ku bushakashatsi yakoze ku bijyanye n’umurimo mu Rwanda.
Muri iyi raporo, bigaragara ko Abaturarwanda bemerewe gukora ari miliyoni 8,5. Muri bo abagera kuri miliyoni 4,5 bangana na 53,8% bafite akazi, abandi ibihumbi 710 nta kazi bafite mu gihe abandi miliyoni 3,2 barimo impfungwa, abanyeshuri, abadashaka akazi, abari mu kiruhuko cy’izanukuru n’abafite ubumuga butabemerera gukora muri rusange bise abari hanze y’akazi.
Iyi raporo kandi igaragaza ko habayeho izamuka rya 1,8% ry’abafite akazi kuko muri Gicurasi 2024 bari kuri 52% ndetse habaho n’izamuka ku bari hanze y’akazi bavuye kuri 37,5% bagera kuri 37,8% bariho mu gihe nk’icyo, NISR igasobanura ko byatewe n’abakora ubuhinzi butari ubw’umwuga.
Mu gusesengura iyi raporo, byagaragajwe ko ab’igitsina gabo bafite akazi bangana na 61,7%, mu gihe ab’igitsina gore bangana na 46,8%, kandi umubare w’ab’igitsana gabo bafite akazi wazamutseho 1,3%, mu gihe uw’ab’igitsina gore wazamutseho 2,2%.
Icyuho mu bijyanye no kubona akazi hagati y’abagabo n’abagore kiri kuri 14,9%, bivuze ko cyagabanyutseho 0,9%, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2024.
Umubare munini w’abafite akazi ni abafite imyaka 31 gusubiza hejuru kuko bangana 57,4% by’abari muri iki cyiciro cy’imyaka, mu gihe abari hagati y’imyaka 16 na 30 bafite akazi bo ari 49,1%.
Urwego rwa serivisi nirwo ruza ku isonga mu gutanga akazi ku mubare munini w’abaturarwanda kuko abarukoramo ari 45,6% mu gihe mu 2024 abakoraga muri uru rwego bari 44%.
Abakora mu buhinzi, ubworozi, amashyamba n’uburobyi bo, ni 38% by’abakora bose, ubucuruzi bwo kuranguza n’ubucuriritse ndetse n’ubukanishi bigakorwamo n’abagera kuri 15,6%.
Abakora mu bwubatsi ni 8,3%, ubwikorezi ni 6,7%, inganda ni 5,7%, uburezi ni 4,2%, abakora akazi ko mu rugo ni 4,1%, mu gihe abakora mu bijyanye n’amacumbi na restaurants ari 4% naho igipimo cy’ubushomeri kiganje mu bagore n’urubyiruko.
Igipimo cy’ubushomeri muri rusange kiri kuri 13,4% kivuye kuri 16,8% cyariho muri Gicurasi 2024. Muri rusange ubushomeri bwiganje cyane mu bagore kuko buri ku gipimo cya 15,3%, mu gihe mu bagabo buri kuri 11,8%, urubyiruko buri kuri 15,4%, mu gihe abakuze buri kuri 12,1%.
Mu bice by’icyaro ubushomeri buri kuri 13,3%, mu gihe mu mijyi buri kuri 13,7%