
Antoine Cardinal Kambanda amaze kurahirira kuba umwe mu bagize itora rya Papa mushya
Ubwo hatangizwaga umwiherero cyangwa Conclave yo gutora Papa, kuri uyu wa 07 Gicurasi 2025, aba Karidinali bose uko ari 133 babanje gukora indahiro nk’ikimenyetso cy’uko bemeye gutora no gutorwamo Papa mushya.
Ni umwiherero wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe saa yine z’igitondo, ndetse kuri ubu umuryango w’aho bagiye kuwukorera ukaba wamaze gufungwa.
Nk’abandi ba Cardinal bose bemerewe gutora no gutorwamo Papa mushya, Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yakoze indahiro yemera amategeko n’amabwiriza agenga itora.
Guhera ku wa kane mu gitondo, abakardinali bazajya bafata ifunguro rya mu gitondo hagati ya 06:30 na saa 07:30 mbere ya misa iba 08:15 kuri ya saha nyine yaho ari nayo ya Kigali na Gitega.
Mu gitondo habaho gutora kabiri, gukurikirwa n’ifunguro rya saa sita hamwe n’ikiruhuko.
Mu nyandiko ze bwite, Papa Francis yavuze ko muri ako gahe k’ikiruhuko ari bwo yatangiye kubona ibimenyetso ko abakardinali barimo bagenda bamuhurizaho.
Yatowe ku itora rya mbere nyuma y’akaruhuko ka saa sita. ‘Conclave’ ebyiri ziheruka zose zarangiranye n’umunsi wa kabiri.
Kugeza ubu nta buryo na bumwe bwo kumenya niba kuri iyi nshuro iyi ‘conclave’ iba ndende cyangwa yihuta – gusa abakardinali bazi neza ko gutinza iki gikorwa gushobora gufatwa nk’ikimenyetso cyo kutumvikana hagati yabo.
Mu gihe babirimo, basenga ari na ko batora, hanze y’amadirishya ya Shapeli ya Sistine haba hari ibihumbi by’abakristu baba bitegereza aho umwotsi usohokera iburyo bwa Bazilika ya Mutagatifu Petero, bategereje umwotsi w’umweru nk’ikimenyetso ko papa mushya yatowe, ukurikirwa no gutangaza mu Kilatini ngo ‘Habemus Papam’, bisobanuye ‘Dufite Papa’.
Nyuma y’umwanya utarambiranye Papa mushya yerekanwa imbere y’imbaga y’abakristu baba bategereje kuri rwa rubuga rwa Mutagatifu Petero.
Abakuru ba Kiliziya Gatolika henshi ku isi batangaje ko nibimara kwemezwa ko Papa mushya yatowe kuri za kiliziya bagomba guhita bavuza inzogera nini zaho mu kwishimira iyo ntambwe.