AmakuruUbukungu

Arenga miliyari 1,5 Frw amaze gutangwa mu bihembo by’abaguzi basabye fagitire ya EBM

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kimaze gutanga amafaraga arenga miliyari 1,5 Frw muri gahunda yo gushimira abaguzi ba nyuma baba barasabye fagitire ya EBM ku bucuruzwa cyangwa serivisi zicibwa umusoro ku nyongeragaciro, TVA.

 

Ayo mafaranga yahawe abaguzi ba nyuma bagera ku 130,000 mu bagera ku 200.000 bamaze kwiyandikisha muri gahunda y’ishimwe kuri TVA, aho basabye fagitire zirenga miliyoni enye, zinjije TVA hafi miliyari 33 Frw.

 

Kugira ngo umuguzi ahabwe ishimwe, umusoro ku nyongeragaciro ugaragara ku nyemezabuguzi yahawe ugomba kuba waramenyekanishijwe ukanishyurwa. Naho mu gusaba fagitire ya EBM, umuguzi yibutsa umucuruzi gushyira kuri fagitire nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha.

 

RRA ivuga ko kugira ngo hirindwe uburiganya, iyo umucuruzi yanze gutanga fagitire ya EBM, umukiliya agomba kubimenyesha RRA, agatanga amakuru arimo izina na TIN by’umucuruzi, aho akorera, itariki yaguriyeho, icyemezo cy’uko yishyuye (kuri Mobile money cyangwa Banki), n’umubare n’agaciro k’ibyo yaguze. Icyo gihe umuguzi ahabwa ishimwe ry’inyongera ringana na 50% ku bihano umucuruzi aciwe.

 

Amakuru kandi ku bacuruzi batubahirije amategeko atangwa no kuri WhatsApp nimero 0739008010.

 

Iteka rya Minisitiri ryerekeye ishimwe rishingiye kuri TVA riteganya ko umuguzi wa nyuma uhashye ibintu atagamije ubucuruzi ahubwo ari ibyo gukoresha ku giti cye, ahabwa ishimwe ringana na 10% by’umusoro wa TVA ugaragara kuri fagitire yahawe.

 

Kugira ngo umuntu abe mu bemerewe ishimwe, agomba kwiyandikisha no gutanga amakuru arimo amazina ye, nimero ya telefone yo mu Rwanda, konti ya Mobile Money cyangwa konti ya banki, n’indangamuntu ku Banyarwanda cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe ku banyamahanga.

 

Kwiyandikisha bikorwa ukanze *800# kuri telefoni ngendanwa ugakurikiza amabwiriza, cyangwa ugakoresha urubuga MyRRA. Ubu buryo kandi bunakoreshwa mu gukurikirana uko ishimwe rigenda ryiyongera.

 

Mu kongerera abaguzi amahirwe babona, RRA iheruka kwinjira mu bufatanye na QT Global Software Ltd na AMBI Tech Ltd., bwiswe “TengaPromo”. Bugamije gutuma umuguzi wa nyuma uhashye ibintu bicibwa TVA, kuri fagitire agashyiraho nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha, bimuhesha amanota.

 

Buri manota umuguzi abonye, afite ibihembo bigendana ashobora gukinira akanze *562#, biri hagati ya 5000 Frw na miliyoni 1 Frw. Abaguzi basaga 1200 bashobora gutsindira ibihembo bishobora kugera muri miliyoni 50 Frw buri kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button