
Baltazar Ebang Engonga Umunya Guinée Equatorial yamamaye cyane mu nkuru zo kuba yararyamanye n’abagore barimo n’ababakomeye barenga 400 yakatiwe gufungwa imyaka 18 ahamijwe kunyereza umutungo.
Baltazar Ebang, yabaye Umuyobozi w’ikigo cya Guinée Equatorial gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), yatawe muri yombi mu Ugushyingo kwa 2024, nyuma yo gufatanwa amashusho arenga 400 y’abagore baryamanye mu bihe bitandukanye.
Aya mashusho yabonetse ubwo yakorwagaho iperereza ku byaha byo kunyereza umutungo, mu bikorwa byo gusaka mu rugo iwe no mu biro basanga CD n’ibindi bintu biriho amashusho arenga 400 y’abagore yasambanyije.
Mu rubanza yaregwagamo we n’itsinda rigari ririmo abo bakoranye mu kigo cya Guinée Equatoriale gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), Urukiko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo rwamuhamije ibyaha byo kunyereza arenga miliyari y’Ama-CFA akoresha muri icyo gihugu.
Tariki ya 2 Nyakanga 2025, urukiko nibwo rwamukatiye igihano cy’igufungo cy’imyaka 18 n’ubwo ibyaha yaregwaga yaburanye abihakana, we n’abamwunganira babihuzaga n’impamvu za politiki.
Mu iperereza ryakozwe ubwo yafatwaga, kuri konti za Baltazar hasanzweho arenga miliyoni 900 atabashije gusobanura inkomoko yayo.