AmakuruUmutekano

“Bari gupfa bagashira iyo bibeshya bakarwana” Perezida Kagame avuga ku bacanshuro bibeshyaga ko batera u Rwanda 

Perezida Kagame yagarutse ku byabereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yitabazaga abacanshuro ngo bayifashe mu mugambi wo gutera u Rwanda bakureho ubutegetsi, avuga ko iyo bibeshya bakarwana bari gupfa bagashira.

 

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umugoroba wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre bikitabirwa n’abatari bake mu ngeri zitandukanye.

 

Perezida Kagame yagarutse ku byagiye biba mu minsi ishize, yitsa ku munsi mu Burasirazuba bwa Congo habaga indiri y’abacanshuro baturukaga mu Burayi hamwe n’abandi banyafurika binjiraga muri RDC kuyifasha kwica inzirakarengane no gutera u Rwanda.

 

Ati “Iyo muza kuba muzi inkuru y’ibyababonetse i Goma, i Bukavu n’ahandi, mwari kuba mubyumva. Mwaba mwumva neza ko ikibazo atari ukurwanya AFC/M23, ahubwo kwari ukurwanya u Rwanda. Mubabaze ibyabaye. Ibyabaye ni bike ku byo twakora.”

 

Perezida Kagame yavuze ko abo bantu nyuma y’uko bigaragaraye ko batakibashije kugira icyo bakora ku Rwanda, Igihugu cyabahaye inzira kugira ngo basubire mu bihugu byabo, ariko ko uwahirahira gutera u Rwanda wese yahakura isomo kuko ibyabaye ku Rwanda byabaye rimwe kandi iryo rimwe rihagije bitazasubira ukundi.

 

Ati “Twabahaye inzira, twabahaye umutekano, duharanira ko bagera mu bihugu byabo. Ariko bari gupfa bagashira iyo bibeshya bakarwana. Ibyo nta kibazo kibirimo, ndabivuga uyu munsi, nihagira ugerageza ejo, muzabibona. Ntabwo ndi gutera urwenya, ndi kuvuga ukuri kuri buri wese ushaka kumva, niba ufite ibindi bitekerezo, twabiganiraho. Ni yo mpamvu navuze ko byatubayeho rimwe, kandi rimwe ni kenshi, ntibizasubira.”

 

Umukuru w’Igihugu yongeye kugaruka ku magambo yakunze kuvugwa na Perezida Tshisekedi ko ashobora kurasa mu Mujyi wa Kigali atavuye i Kinshasa, ashimangira ko uwagerageza ibyo, u Rwanda rwamusanga aho aherereye.

 

Ati “Twarababwiye tuti dushobora kuba tudafite ubwo bushobozi, ariko tuzagusanga aho. Dufite ubushobozi, ntabwo ubizi, dushobora kugenda ibilometero 2000 kuva hano turwana mu gihe bibaye ngombwa. Ibindi byose ni inkuru. Abantu bavuga ibyo biboneye ngo bafite drones, ngo bazaza batere u Rwanda, tuzabasanga aho izo drones muzirasira.”

 

Umukuru w’Igihugu yasabye abanyarwanda kurwanira igihugu cyabo, kuko nibitaba ibyo, bizarangira bahindutse ingaruzwamuheto, bagapfa nabi aho kuba bapfa bafite agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button