
Byinshi ku Mushinga Green Gicumbi watanze akazi ku barenga ibihumbi 80 mu kurengera ibidukikije
Umushinga wo Kubakira Ubudahangarwa Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru no Guhangana n’Ingaruka Zikomoka ku Mihindagurikire y’Ibihe wiswe “Green Gicumbi” ni umwe mu mishinga yazahuye Akarere ka Gicumbi kuko watanze imirimo ku bantu barenga ibihumbi 80 mu kurengera ibidukikije.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe ariyo mpamvu rutagomba guhuga mu gufata ingamba zatuma abarutuye bashobora kwirinda, gukumira no guhangana n’izo ngaruka.
Ingaruka y’imihindagurikire y’igihe, zagiye zigaragaza mu kugira imvura n’izuba biboneka nabi bigateza imyuzure ikabije, amapfa, inkangu, kugabanuka k’umusaruro w’ubuhinzi, indwara, kwangirika kw’ ibikorwa remezo, kugabanuka k’ubutaka buhingwaho, bityo bigatera ibibazo cy’ibiribwa.
Bitewe n’imiterere y’Akarere ka Gicumbi kagizwe n’imisozi myinshi ihanamye, ibibaya n’ibikombe, byatumaga kaza mu turere turi imbere mu kugirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’igihe bikagira ingaruka nyinshi ku Cyogogo cy’Umuvumbi.
Ibi byahindutse amateka kuko mu mwaka wa 2019, Leta y’u Rwanda yabonye inkunga ya miliyoni 32 z’amadorari ya Amerika yatanzwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga yo guhangana n’mihindagurikire y’Ibihe (GCF), wagombaga kumara imyaka itandatu mu Mushinga wiswe Green Gicumbi.
Mu bikorwa byakozwe, birimo kongera umusaruro w’ubuhinzi, gusubiranya ubutaka no kubungabunga icyogogo, gutera ibiti bitandukanye aho bikenewe, gutera amashyamba no kuyasazura, kurwanya isuri no gufasha abaturage kubona ubwatsi bw’amatungo.
Hari kandi kongera ubuso buteweho icyayi yaba ku misozi no mu bibaya no gusazura icyari gushaje, gutera ikawa ku misozi yari igiye kuba agasi, koroza amatungo abaturage hagamijwe kwiteza imbere no kongera ifumbire y’imborera, kwigisha abaturage kwizigamira binyuze mu matsinda.
Hatanzwe kandi ibigega bifata amazi, rondereza n’amashyiga akoresha gazi hubakwa n’imidugudu ibiri y’icyitegererezo ihangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’igihe yatujwemo imiryango 100 yari ituye mu manegeka, iyasenyewe n’ibiza n’indi itaragiraga amacumbi.
Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko ibyo bikorwa byose byakozwe, byatumye abaturage bagera ku bihumbi 80 barabinye imirimo yabafashije kwiteza imbere ariko batibagiwe no kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati ” Imirimo mishya irenga 45,000 yahawe abaturage biturutse ku bikorwa bitandulanye by’umushinga. Muri rusange iyi mirimo mishya nayo yafashije guhanga indi mirimo, aho imirimo irenga 80,000 kugeza ubu imaze guhangwa biturutse ku bikorwa by’umushinga Green Gicumbi.”
Yakomeje agira ati”Umushinga umaze kugera mu buryo butaziguye ku bagenerwabikorwa 157,500, (direct beneficiaries), n’abagenerwabikorwa 464,000, (indirect beneficiaries). Abantu barenga 25,000 barahuguwe ku ngingo zitandukanye zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’uko bakubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.”
Umushinga Green Gicumbi watangiye mu 2019 biteganyijwe ko uzasozwa muri uyu mwaka wa 2025, utanze umusanzu mu bikorwa byo kubaka Ubudahangarwa no guhangana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe.