AmakuruUbutabera

Urukiko rwemeje ko Ingabire Umuhoza Victoire akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo    

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ingabire Victoire Umuhoza wari wajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rugumaho agakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

 

Uyu mwanzuro ni uw’iburanisha ku rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rwaburanishijwe ku wa 4 Kanama 2025 mu bujurire bwari bwatanzwe n’uregwa ariwe Ingabire Umuhoza Victoire.

 

Nyuma yo kutanyurwa n’imikirize y’urubanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Ingabire Victoire yahise ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba ko yafungurwa by’agateganyo.

 

Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.

 

Mu iburanisha mu bujurire, Ingabire Umuhoza Victoire, yasobanuye ko hari impamvu umunani zatuma afungurwa by’agateganyo, icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kigateshwa agaciro.

 

Izo zirimo kutubahiriza ububasha bw’urukiko bukwiriye, ko hari ibyaha bibiri byashaje, kuba umucamanza yarasuzumye impamvu zikomeye ku byaha bimwe kandi Ubushinjacyaha butarigeze bubitangira impamvu zikomeye no kuba itegeko ryatumye afungwa rinyuranye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.

 

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasuzumye ibibazo bitandukanye birimo kumenya niba atunganiwe mu buryo bukwiriye, kumenya niba umucamanza yarashingiye ku mpamvu zikomeye kandi ubushinjacyaha butarazigaragaje, kumenya niba Urukiko rwarashingiye ku bimenyetso byabonetse mu buryo butemewe n’amategeko, kuba Ingabire yafungurwa by’agateganyo n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button