
Général Christian Tshiwewe Songesha wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari guhigishwa uruhindu ashinjwa kugambanira Igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.
Uyu Gen Tshiwewe wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo kuva mu Ukwakira 2022 kugeza mu Ukuboza 2024, ari guhigwa n’urwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza nyuma yo gushinjwa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi ndetse bamwe mu bari bashinzwe umutekano we batawe muri yombi.
Mu byegera bye byatawe muri yombi ni Gen Maj Maurice Nyembo wahoze ari umuyobozi w’ibiro bye ndetse na Lt Col Adelart Mwiza ushinzwe umutekano we by’umwihariko ndetse harimo n’abayoboke b’itorero rya Gen Tshiwewe, E.R.C (Église du Réveil du Congo).
Ubwo Gen Tshiwewe yari Umugaba Mukuru, yihanangirije abasirikare bagambanira igihugu na Perezida Tshisekedi mu gihe ihuriro AFC/M23 ryari rikomeje kwambura abasirikare be ibice byinshi mu burasirazuba bwa RDC.
Uyu musirikare ufatwa nka Pasiteri mu itorero E.R.C, yigeze kumvikana mu rusengero rwaryo avuga ko mu bo adashobora kugambanira harimo ‘Fatshi Béton’ ashaka kuvuga Perezida Tshisekedi, ndetse n’Imana.