AmakuruUmutekano

Gakenke: RIB yaburiye abiyise Abahebyi kwirinda ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gazi na peteroli, RMB, n’Akarere ka Gakenke baburiye bamwe mu baturage biyise abahebyi bakijandika mu bucukuzi butemewe kubireka kuko bihanwa n’amategeko.

Mu bukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage uruhare rwabo mu gukumira no kwirinda ibyaha bihungabanya ibidukikije, bikorerwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi byaha by’inzaduka, izi nzego zasabye abahebyi kubivamo bakegera abacukuzi bemewe bagahabwa akazi birinda ibyaha n’impanuka bahura nazo iyo ubucukuzi bukozwe nabi.

Abahebyi, ni abantu biganjemo urubyiruko baragwa n’urugomo bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bakangiza ibidukikije birimo inkombe z’imigezi zikaridukira bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.

Iyo bakora ubwo bucukuzi, bishora mu mirima y’abaturage cyangwa mu ya Leta no mu nkengero z’imigezi ugerageze kubitambika bakamukorera urugomo kuko baba bitwaje intwaro gakondo barigize ibihazi.

Aho niho RIB yabereye ibasaba kubireka kuko bihanwa n’amategeko aho usanga hari abahabwa igihano gishobora kugera mu gifungo cy’imyaka icumi abandi bagahanishwa miliyoni zishobora kugera kuri 60 bitewe n’icyaha cyakozwe hashingiwe ku itegeko N°072/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024.

Umukozi wa RIB ukora mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha, Mwenedata Philbert, asaba abagikora ubucukuzi butemewe kubireka kuko habamo ibyaha bifite ibihano biremereye.

Yagize ati “Turi kubaha amakuru ku miterere y’ibyaha kugira ngo mwirinde ibyaha bihungabanya ibidukikije, birimo n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Twese hamwe ni inshingano zacu kurwanya ibi bikorwa kuko bibamo ibyaha bihanishwa ibihano biremereye, tubirwanye kimwe n’ibindi byaha by’inzaduka bikigaragara.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Gazi na peteroli ushinzwe ubugenzuzi, Bagirijabo Jean D’Amour, yibukike abakora ubucukuzi ibyo bakwiye gukurikiza kugira ngo birinde kugongana n’amategeko.

Yagize ati” Ubucukuzi bukorwa n’umuntu ubyemerewe gusa kabone n’ubwo yaba ari mu isambu yawe nabyo ubisabira uruhushya mu gihe wujuje ibisabwa ukabihabwa, n’umushoramari ukorera mu isambu yawe mukumvikana ku ngurane cyangwa ubukode, yanarangiza akazasubiranya aho yacukuye.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruli, nabo bameza ko abo bahebyi babangamiye ibidukikije hakiyongeraho kuba bahungabanya umutekano kubera urugomo bagira, bagasaba izo nzego ko bafatanya bagahagurukirwa.

Ndagijimana Merchiade, ni umwe muri bo, yagize ati “Ikibazo dufite kituremereye ni icy’abantu bakoze agatsiko batera ibirombe byacu bagatera abakozi amabuye kandi baba bitwaje intwaro bigize ibihazi, mudufashe bayobozi kugira ngo abo bahebyi bafatirwe ingamba.”

Dushimimana Faustin, nawe yagize ati “Abahebyi baraza bagacukura mu migano ikikije imigezi, twararaga dutera iyi migano none bo bari kuyangiza ku buryo ariya mashuri umugezi uzayatwara, mudutabare mubadukize kuko baraturembeje kandi baduteza umutekano muke kubera urugomo bagira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yasabye abagikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko kubireka bakegera ababyemerewe bagahabwa akazi birinda ibihano n’ibindi bibazo bahura nabyo muri ibyo bikorwa.

Yagize ati “Mwabyumvishe rero kandi abo bahebyi muvuga harimo abana n’abagano banyu. Nimubegere mubabwire ko ibihano bihari begere abakora ubucukuzi mu buryo bwemewe babahe akazi bakore biteze imbere batangije ibidukikije.”

Mu Karere ka Gakenke hakunze gukorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butandukanye bigateza imbere Igihugu n’ababukoramo ariho inzego zitandukanye zigira inama abaturage kubukora mu buryo bwemewe n’amategeko hirindwa ko butakwangiza ibidukikije no gushyira ubuzima mu kaga bishobora no guteza impfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button