AmakuruPolitike

Gatabazi Jean Marie Vianney yahawe imirimo mishya

Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, yongeye guhabwa imirimo muri Guverinoma, nyuma y’igihe kitari gito ahagaritswe kuri uyu mwanya yari amazeho igihe.

Binyuze mu itangazo ry’imyanzuro y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2025, Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe umwe mu bagize inama y’Abakomiseri muri komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Mu bandi Kandi bagize iyi komisiyo barimo madam Dancille Nyirarugero.

Gatabazi Jean Marie Vianney yabaye guverineri w’intara y’Amajyaruguru ndetse anaba minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuva muri 2021 kugeza muri 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button