
Gicumbi: Ahari agasi Green Gicumbi Project yahagaruye ubuzima ubu bareza
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Cyumba mu Kagari ka Nyaruka bishimira umusaruro basigaye babona nyuma yo gutunganyirizwa amaterasi ku misozi yari yarabaye ikibazo igahora itenguka kugeza ubwo hari hamaze kuba agasi.
Kuri ubu iyo misozi yatengukaga akangiza icyayi cyo mu Kibaya cya Mulindi n’Umuhanda ujya Gatuna muri Uganda ntube nyabagendwa harimo no gutwara ibihingwa, amatungo n’ubuzima bw’abaturage kugeza ubwo hongeye hakaba aho guhingwa ku buryo bishimira umusaruro basigaye bahakura.
Ubu iyo misozi iri ku buso bwa Hegitari 40, yatunganyijweho amaterasi y’indinganire ku buryo hasigaye haboneka umusaruro uruta inshuro eshanu uwahoze uraboneka ndetse n’ibibazo yatezaga birakemuka kuko ubu Ikibaya cya Mulindi aho cyari cyarangiritse cyatangiye gusubiranywa.
Abo baturage bahamya ko gukorera ayo materasi bitagabanyije gusa ibyo biza bahuraga nabyo, ahubwo basigaye babona n’umusaruro uhagije bikabateza imbere.
Mbonigaba Céléstin, ni umwe muri bo, yagize ati “Gukora aya materasi byaduteje imbere kuko mbere twarahingaga kubera iyi misozi yari ihanamye ubutaka bukagenda bukiroha iriya mu muhanda. Green Gicumbi yaraje iratwigisha badukorera amaterasi ndetse tubonamo n’akazi turanahembwa. Ubu ubutaka n’ibihingwa ntibukigenda n’iyo imvura yagwa icyumweru idakuraho bigatuma tweza kuko mbere umuntu yahingaga nk’ibiro ijana agakuramo ibyo kurya gusa ariko ubu umusaruro wariyongeye tweza byinshi.”
Nyiramana Odetta, nawe yagize ati “Ubu duhinga ibihingwa byatoranyijwe birimo ingano, ibishyimbo n’ibirayi tukagenda tubisimburanya. Mbere kuri ari imwe nasaruragaho ibilo bitarenga 100 ariko ubu nkuraho ibirenga 500 by’ibishyimbo, izi ngano zirimo nizera tuzazigurisha ku giciro kiza.”
Umuyobozi w’Umushinga wa Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, nawe ahamya ko gutunganya iyi misozi byafashije abaturage kongera umusaruro no gusubiranya ubutaka bwari bwarangiritse ubu bukaba busigaye butanga umusaruro ndetse byatumye n’Icyogogo cy’Umuvumba kibungwabungwa.
Yagize ati “Ubu buryo byafashije kongera umusaruro w’ubuhinzi ku buryo bugaragara, yaba ibihingwa ngandurarugo n’ibihingwa ngengabukungu. Gusubiranya ubutaka no kubungabunga icyogogo, bityo bituma imyuzure n’inkangu zibasiraga imisozi y’Akrere ka Gicumbi zigabanuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ibikorwa bitandukanye by’umushinga wa Green Gicumbi bimaze guha akazi abaturage barenga ibihumbi 45
Ati “Ibikorwa by’umushinga Green Gicumbi byatanze akazi ku baturage bacu, aho abarenga 45000 barimo abagore, abagabo n’urubyiruko babonyemo akazi muri iyi myaka itanu ishize umushinga ushyirwa mu bikorwa.”
Yakomeje avuga ko bifasha abaturage kuko iyo umuturage abonye amafaranga abasha gutanga ubwishingizi bwo kwivuza, kuzigama muri Ejo Heza, kwishyurira neza abana amashuri ndetse no guhindura imibereho y’abagize umuryango we.
Meya yagaragaje ko nk’ubuyobozi bw’Akarere bwiteguye kandi hari n’ingamba zo gukomeza kurinda no kubungabunga ibikorwa byagezweho n’uyu mushinga wa Green Gicumbi cyane ko ibyinshi muri byo biri mu maboko y’amakorepative y’abaturage.
Ati “Uyu mushinga wagize umwihariko wo kuba ibikorwa byinshi byakozwe usanga ahanini biri mu maboko y’amakoperative. Icyo uyu mushinga wakoze wagiye ufasha mu kurema ayo matsinda ndetse kugeza ubu amenshi muri yo afite ubuzima gatozi.”
“Ikindi ni uko abaturage bacu barahuguwe kandi bafite ubumenyi ndetse banazamuye imyumvire yabo ku buryo bugaragara.”
Muri rusange imirimo 45000 nayo yafashije guhanga indi mirimo aho irenga 80000 ubu imaze guhangwa n’abaturage biturutse muri ibi bikorwa by’uyu mushinga wa Green Gicumbi.