AmakuruUbukungu

Gicumbi: Akanyamuneza ni kose ku bigishijwe na Green Gicumbi ibyo gucunga imari

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi bahawe ubumenyi n’Umushinga Green Gicumbi mu bijyanye no gucunga neza imari no kubyaza umusaruro amafaranga, bemeza ko intambwe bamaze gutera izababera ishingiro ryo gutera imbere.

Abavuga ibi, ni bamwe muri 632 basoje amasomo ajyanye no gucunga imari, kwihangira umurimo no gukorana n’ibigo by’imari ndetse no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bahawe na Green Gicumbi Project ku bufatanye bw’Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije (Rwanda Green Fund), BK Foundation n’Umuryango FESY.

Sandrine Tuyizere, ni umwe muri bo, wo mu Itsinda Indatwa ryo mu Murenge wa Cyumba, avuga ko yungukiye byinshi muri ayo mahugurwa ubu akaba azi azi neza gutegura ingengo y’imari ndetse no kwizigamira.

Yagize ati “Mbere yo kwitabira aya mahugurwa sinari nzi gutegura ingengo y’imari n’uko nakoresha amafaranga yanjye cyangwa uko nateganya ejo hazaza. Ubu ndizigamira ndetse mfite n’ubucuruzi bwanjye.”

Jean Marie Vianney Ngendabanga wo mu Murenge wa Muhamba, na we yagize ati “Aya mahugurwa yahinduye uko natekerezaga ku mafaranga. Ubu si ukuzigama gusa ahubwo nashoye n’imari.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cyo kurengera ibidukikije, Teddy Mugabo, yasabye ubufatanye mu kubakira abaturage ubushobozi mu bijyanye n’imari no kububakira ubushobozi mu kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Dukwiye gufatanya kongerera abaturage ubushobozi bwo gufata ibyemezo bifatika ku bijyanye n’imari no gushora imari. Ndahamagarira abafatanyabikorwa bose, sosiyete sivile, n’imiryango y’abagiraneza, gufatanya no gutera inkunga abaturage bacu hagamijwe kongera ishoramari.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yasabye abahawe ubumenyi ko bazabusangiza n’abandi batayahawe anabibutsa ko iterambere ryose utarigeraho udakoze cyane ukirinda ibiyobyabwenge.

Ati “Nta terambere wageraho amafaranga wakoreye uyasesagura muri kanyanga. Twirinde ubusinzi n’ibiyobyabwenge, kuko uretse gusesagura umutungo, binakururira n’ibindi bibazo byinshi.”

Abahuguwe, 58% ni abagore, naho 175 muri bo ni urubyiruko. Kuri ubu bashinze amatsinda 17 yo kuzigama, batangiza imishinga mito irimo ubuhinzi n’ubworozi no gutunganya ibiribwa. Bafunguye kandi konti nshya 467 mu bigo by’imari na banki.

Umushinga Green Gicumbi watangiye mu 2019, ugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kurengera Icyogogo cy’Umuvumba ugomba kumara imyaka itandatu. Washowemo asaga miliyari 32 Frw yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku Mihindagurikire y’Ibihe (GCF), ugomba gukorera mu mirenge icyenda icyenda yo mu Karere ka Gicumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button