
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bwesige mu Karere ka Gicumbi bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse babikesha ibikorwa by’Umushinga wa Green Gicumbi wabatereye ikawa ku misozi yibasirwaga n’isuri ntihagire ikihera ariko ubu bakaba bari gukirigita ifaranga.
Abavuga ibi, ni abaterewe ikawa ku Misozi ya Gihuke na Rutoma kuri Hegitari 40 yari ihanamye cyane igakunda kwibasirwa n’isuri igatenguka ikangiza ibihingwa, ibikorwa remezo kugeza n’aho yatwaraga n’ubuzima bw’abantu ariko ubu bakaba bari kuhasarura ikawa.
Bavuga kandi ko mbere yo gutererwa iyo Kawa, nta kintu cyaheraga kugeza ubwo bahoraga mu bukene ndetse abanshi bagasuhuka bakajya gushakishiriza ahandi ariko ubu basigaye bahora mu mirimo ibateza imbere bita kuri Kawa yabo.
Perezida wa Koperative Dutubure Kawa Gihuke, ifite abanyamuryango136, Habyarimana Diogène, avuga ko ubu nta munyamuryango ubayeho nabi kandi ko biteza imbere babikesha Kawa.
Yagize ati “Mbere y’uko Green Gicumbi ihatera ikawa nta kintu cyaheraga kubera hahanamye cyane, hari ishinge wateragamo igiti ntikibashe gukura ku buryo wabonaga ikumba ryo kubakisha hashize nk’imyaka 10 nabwo rikiri ritoya, ntabwo wahahingaga ikintu ngo kizakure. Wasangaga buri gihe abantu tuhafite umurima tujya gupagasa ahandi.”
Yakomeje agira ati”Kuri izi Kawa igiti kimwe tugisaruraho nk’ibilo 10 kandi ubu ku kilo k’ibitumbwe tukigirisha 700, ubu nta mwana w’umuhinzi ikibura amafaranga y’ishuri, ubu abenshi baguze inka n’andi matungo baroroye, abandi bavuguruye inzu zabo, hari n’abaguze imirima ku buryo usanga iyi Kawa yaraduhinduriye ubuzima ku buryo bugaragara.”
Mukankuranga Cesarie , umwe muri abo baturage, avuga ko babanje kwikanga ko bagiye kwicwa n’inzara ku bwo kubuzwa guhingamo ibishyimbo, ariko ubu ikawa ibaha umusaruro ufatika.
Ati “Twumva ngo aha bazahatera ikawa tuti ese ubu tuzabigenza dute ntituzicwa n’inzara? Turivovota, ni uko tubona ikawa iraje ubu kubona mitiweli utavunitse, ukigisha umwana utavunitse. Ubu nta kibazo, sinabuzemo ibiro 500, navanyemo inka n’amabati nasakaje ahamviraga.”
Umukozi w’Umushinga wa Green Gicumbi ushinzwe ubuhinzi, Theogène Ntakirutimana, uvuga ko uyu musozi mbere wari uhanamye cyane, ukibasirwa n’isuri ntihagire ikihera kuko ubutaka bwo hejuru bwavagaho ubwo hasi bukajya hejuru byatumaga n’imyuka ihumanya ikirere izamuka, ariko ubu hasubiranyijwe.
Ati:”Twarwanyije isuri, murabona hari imiringoti, ibiti bivangwa n’imyaka, n’ubwatsi bugiye buri ku mikingo kugira ngo hatariduka, ya mazi agenda agumamo afasha bya bihingwa twateyeho. Iyi saso na yo ituma ya mazi tuyagumana iyo rimaze kubora rihinduka ifumbire, bigatuma rwa rusobe rw’ibinyabuzima rugenda rugaruka.”
“Twabahaye amahugurwa tubumvisha ko ubuhinzi bugendana n’ishoramari, ntabwo uzakomeza gusarura utagira ikintu ukora, ni ukuvuga ngo niba ufite umusaruro ugomba kuzigama rya shoramari rizagufasha gukomeza kubona umusaruro.”
Aba bahinzi bahinga ikawa yitwa ‘RAB C15’ ni ubwoko bushya bw’imbuto bwongerewe ubwiza bwakorewe muri RAB, yatewe mu 2020 kuri ubu bakaba baratangiye kweza umusaruro uhagije.