
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje nta cyuho cyo kubura amaraso gihari mu Rwanda kuko muri 2024, Abaturarwanda bagera ku 84,383 batanze amaraso kandi ko n’umubare munini muri bo iri abafite imyaka iri hagati ya 18-25 bihariye 46,10% by’abatanze muri rusange.
Iyi mibare ya RBC binyuze mu Kigo cyo gutanga amaraso, igaragaza ko amaraso yose yatanzwe n’abantu bagera ku 58.688, barimo abagore 16.366 bangana na 27,89% mu gihe abagabo ari 42.322 bangana na 72,11%.
Mu maraso yatanzwe, amenshi yatanzwe n’abagano kuko batanze udusashe 59.394 tungana na 70.39% by’utwatanzwe twose mu gihe abagore batanze udusashe tw’amaraso 24.989 bingana na 29.61%.
Muri ayo maraso, ayo mu bwoko bwa O+ yatanzwe ni udusashe 40.291, aya O- ni 3431, aya A+ ni udusashe 20.007, aya A- ni 1124, aya B+ 15.137, B- ni 831 na ho aya AB+ ni 3.393, aya AB- yo ni udusashe 169.
RBC kandi igaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo uza ku imbere mu gutanga amaraso menshi kuko watanze udusashe 27.259, bingana na 32%, Intara y’Amajyaruguru yo ni 14.751 bingana na 18% tw’udusashe twatanzwe twose yatanzwe n’abantu 10.329 barimo abagabo 7753 bangana 13,21% abagore ni 2576 bangana na 4,39%.
Hakurikiyeho Intara y’Iburasirazuba batanze udusashi tw’amaraso 14.231 bingana na 17%, Intara y’Amajyepfo batanze udusashi 14.150, naho Intara y’Iburengerazuba batanze udusashe tw’amaraso 13.492 bingana na 16%.
Abatanze amaraso biganjemo abafite imyaka iri hagati ya 18 na 25 kuko ari 27.080 bangana na 46,10% mu gihe abari hagati y’imyaka 26 na 35 banganaga na 11.242 bahwanye na 19,2% naho abafite hagati y’imyaka 36 na 45 banganaga na 12.702 bahwanye na 21,6% mu gihe abafite imyaka kuva kuri 46 kugeza kuri 60 bari 7526 bahwanye na 12,8%. Abari hejuru y’imyaka 60 bari 138 bangana na 0,2%.