AmakuruUbuvugizi

Hagaragajwe impungenge ku batuye Isi barenga miliyoni 466 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga 

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, basaba ko ururimi rw’amarenga bakoresha rwashyirwa mu ndimi zemewe mu Rwanda ndetse rukigishwa no mu mashuri kuko bakibangamiwe no kubona serivisi kubera kutumvikana ku ndimi kw’abazitanga n’abazihabwa.

 

Imibare itangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko ku Isi habarurwa abantu bafite ubumuga bwo kutumva cyangwa no kutavuga barenga miliyoni 466, bashobora kwiyongera bakagera kuri miliyoni 900 mu 2050.

 

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutabona, (RNUD), Munyangeyo Augustin, avuga ko kutigisha ururimi rw’amarenga bibagiraho ingaruka nyinshi, byagera ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina no mu butabera bikaba bibi kurushaho.

 

Yagize ati “Duhora dusaba ko ururimi rw’amarenga rwakwitabwaho cyane rukanigishwa no mu mashuri kuko nirwo rufunguzo rw’ubuzima bwacu. Kuba rutazwi bitugiraho ingaruka mbi, nk’ubu abana benshi baterwa inda zitateguwe biterwa no kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere, bamwe bagafatwa ku ngufu ntibabone ubutabera, hari n’abanduzwa SIDA, bikabaviramo kutiga, gucibwa mu muryango ubukene bukabije n’ibindi.”

 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Sowing Hand Rwanda, Jean de Dieu Byukusenge, we ahamya ko kuba ururimi rw’amarenga rutigishwa, bituma abarukoresha babura uburenganzira bwabo, ndetse bagahura n’ihohoterwa rikomeye.

 

Yagize ati “Kuba ururimi rw’amarenga rudakoreshwa mu buzima bwa buri munsi bituma abarwumva rwonyine basa n’abari mu kato kuko ntibisanzura ngo bumvikane n’abandi. Birakenewe ko iyo miryango ifunguka izo mbogamizi zikavaho.”

 

“Turifuza ko ururimi rw’amarenga y’ikinyarwanda rwakwemezwa kuko ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga aba afite uburyo avugamo butandukanye n’abandi ni byiza rero ko habaho uburyo hakoreshwa amarenga ahuriweho kugira ngo n’abo abwira babe barwumva kimwe baruhuriyeho.”

 

Mu bushakashatsi ku mbogamizi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura nazo mu nzego z’ubutabera, buheruka gushyira ahagaragara, Rwandekwe Gilbert wabuyoboye, yemeje ko igihe kigeze ngo Leta ishyire imbaraga mu guhugura ingego zose no guhindura amategeko.

 

Yagize ati “Dusanga Leta ikwiye gushyira ingufu mu kubaka inzego, hakabaho kuvugurura amategeko bikajyana no guha agaciro abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, hakabaho guhugura abakozi mu byiciro byose ndetse hakabaho no kuba bahabwa abunganizi mu rurimi rw’amarenga babyize.

 

Muri rusange ku Isi hakoreshwa indimi z’amarenga zisaga 135, muri zo harimo Ururimi rw’Amarenga yo muri Amerika, u Bwongereza, u Bushinwa, u Bufaransa ndetse no mu Rwanda.

 

Hashize imyaka 36 hashinzwe umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, hagamijwe gukora umuvugizi ku bibazo bikibangamiye abafite ubu bumuga no kubishakira ibisubizo, bakaba bishimira intambwe bamaze kugeraho babifashijwemo na leta, gusa bakaba bagisaba ko ururimi rw’amarenga rwashyirwamo imbaraga rukigishwa mu nzego zose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button