AmakuruUbukungu

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 7,3% muri Nyakanga 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,3% ugereranyije na Nyakanga 2024, cyemeza ko iryo zamuka ryaturutse ku bijyanye n’ubuvuzi, ibinyobwa n’ibiribwa.

Muri raporo ya NISR, bigaragara ko muri Nyakanga 2025, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 12,2%, naho ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70,7%.

Ku bijyanye n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 20,1%, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 7,7% ugereranyije na Nyakanga 2024.

Igaragaza kandi ko ibiciro byiyongereyeho 0,1% muri Kanama 2025 ugereranyije na Nyakanga muri uyu mwaka. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 69,6% n‘ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 2,7%.

Mu bihe bitandukanye, Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba ziyifasha guhangana n’izamuka ry’ibiciro mu masoko zirimo korohereza abahinzi kubona inyongeramusaruro, kongera ibwiza n’ibyinshi bw’ibiba imbere mu Gihugu, kongera ibyoherezwa mu mahanga n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button