AmakuruImikino

Ikipe ya Chelsea yageze mu mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe

Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yageze ku mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe nyuma yo gutsinda Fluminense 2-0 mu mukino wa 1/2 wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 8 Nyakanga 2025.

 

Mu mukino wabereye ku Kibuga cya MetLife Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyi Kipe yo mu Bwongereza yabonye igitego cya mbere ku munota wa 18, ubwo João Pedro yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina rikaboneza mu izamu.

 

Ku munota wa 35, Fluminense yari ibonye penaliti ku mupira wakoze ku kuboko kwa Trevoh Chalobah ari mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi yemeza ko nta penaliti yabayemo.

 

João Pedro yongeye kubona igitego cya kabiri ku munota wa 56, bizamura icyizere cya Chelsea cyo kuba yayobora w’umukino wose.

 

Byahaye amahirwe Ikipe ya Chelsea FC yahise igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe ikazahura n’ikipe izava hagati ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Real Madrid yo muri Espagne zifitanye umukino kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button