AmakuruUbukungu

Inteko yemeje ingengo y’imari irenga miliyari 7,032

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ingengo y’imari ya miliyari 7032,5 Frw ko ariyo izakoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026, yiyongereyeho miliyari 1216,5 Frw ugereranyije n’umwaka wabanje.

Muri iyi ngengo y’imari, miliyari 4105,2 Frw azakomoka imbere mu Gihugu harimo miliyari 3.628 Frw akomoka ku misoro na miliyari 477,2 azava mu bindi bitari imisoro, miliyari 585,2 Frw ni inkunga z’amahanga, inguzanyo z’imbere mu gihugu ni miliyari 190,3 Frw naho inguzanyo z’amahanga ni miliyari 2151,9 Frw.

Mu byishimiwe, ni uko muri rusange amafaranga azava imbere mu Gihugu wongeyeho inguzanyo Igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 91,7% by’ingengo y’imari y’umwaka.

Biteganyijwe ko ayo mafaranga agera kuri miliyari 4.352,9 Frw azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe naho miliyari 2679,6 Frw azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta ahazibandwa ku nkingi eshatu za Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere NST2.

Kwihutisha ubukungu byagenewe 4.417,2 Frw bingana na 62.8% by’ingengo y’imari yose, imiyoborere myiza yagenewe miliyari 1.088,4 Frw bingana na 15.5%, naho guteza imbere imibereho myiza byagenewe miliyari 1.526,9 Frw bingana na 21.7%.

Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku rugero rwa 7,1% mu 2025, bukazazamuka ku rugero rwa 7,5% mu 2026 na 7,4% mu 2027.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button