AmakuruMumahanga

Joseph Kabila yaganiriye n’abahagarariye amadini bihungabanya ubutegetsi bwa DR Congo

Perezida Joseph Kabange Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yaganiriye n’abahagarariye amadini n’amatorero muri Kivu byongera guhungabanya ubutegetsi bwa RD Congo.

Ibiganiro byahuje Perezida Joseph Kabange Kabila byabereye i Kinyogote mu rugo rwa Kabila nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ihuriro AFC/M23 ryamwakiriye kuva yagera i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, Lawrence Kanyuka.

Uyu mugabo wayoboye RD Congo mbere y’uko akorerwa mu ngata na Félix Antoine Tchisekedi, byemejwe n’Ihuriro AFC/M23 tariki ya 26 Gicurasi 2025 ko Kabila yageze mu Mujyi wa Goma nyuma y’iminsi itatu ateguje Abanye-Congo ko azagira urwo ruzinduko.

Kuva icyo gihe, yagize gahunda zitandukanye zirimo ibiganiro n’abayobozi ba AFC/M23 ndetse n’abandi bashaka gutanga umusanzu mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDCaribyo byatumye ubutegetsi bw’i Kinshasa butangaza ko Kabila akomeje kuba umugambanyi ndetse Gen. Masunzu ahigira kuzamwivugana.

Biteganyijwe ko gahunda ateganya muri uru ruzinduko nizirangira, azatangaza icyo ateganya gukurikizaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button