
Abagabo babiri bo mu Karere ka Karongi bavugwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bateje urugomo rwaguyemo amantu babiri bari n’umukecuru bikekwa ko yahitanywe n’umutima nyuma yo kubona amahano yabereye aho.
Urwo rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Nyabiheke, Akagari ka Kayenzi, Umurenge wa Bwishyura ku wa 4 Gicurasi 2025 ruturutse kuri abo bagabo babiri barwaniye mu kabari umwe atema undi aramukomeretsa bikomeye bimuviramo urupfu.
Mu gihe abaturage bari bahuriye, nibwo umukecuru witwa Ntivuguruzwa Christine wari usanzwe arwara umuvuduko w’amaraso yabonye umurambo agwa igihumure, ubuyobozi buhamagara imbangukiragutabara ihageze isanga yamaze gushiramo umwuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere, yabwiye itangazamakuru ko Polisi yahise itabara ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ita muri yombi abantu batatu kugira ngo hakorwe iperereza ku byabaye.
SP Twizere, yibukije abaturage kugira umuco wo gukemura amakimbirane badakoreshe imirwano abibutsa kandi kugira umuco wo gutabara no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo bikumirwe.
Yagize ati “Tuboneyeho kwibutsa abaturage ko gukemura amakimbirane binyuze mu bugizi bwa nabi bishobora guteza ingaruka zikomeye zirimo no kubura ubuzima bw’abantu. Turakangurira buri wese kujya atanga amakuru ku gihe kugira ngo haburizwemo icyaga no kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abandi.”
Abatawe muri yombi bafungiye ku sitasiyo ya Bwishyura, imirambo ya ba nyakwigendera yo yajyanywe mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.