
Ikipe ya Liverpool FC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza 2024-2025, Mohamed Salah akora amateka yo kwiharira ibihembo byinshi muri iyo Shampiyona isusurutsa abatari kake ku Isi.
Iki gikombe yagishyikirijwe nyuma y’umukino w’umunsi wa 38 wabaye kuri iki Cyumweru usoza Shampiyona wayihuje na Crystal Palace bakanganya igitego 1-1, byatumye Liverpool FC igira amanota 84 muri rusange.
Liverpool yabigezeho ku wa 27 Mata 2025 ubwo yatsindaga Tottenham Hotspur ibitego 5-1 byayihesheje icyizere kuko yari imaze kugira ikinyuranyo kinini hagati yayo na Arsenal yayikurikiraga ku buryo itashoboraga kugikuramo niyo Liverpool yari gutsindwa imikino yose yari ishigaje.
Ni ubwa mbere kuva mu 1990, abakunzi ba Liverpool bongeye kwishimana n’ikipe yabo batwaye shampiyona kuko ubwo yagitwaraga mu 2020, Isi yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19 cyitatumaga abantu bajya muri Stade.
Iki gikombe cyatumye Liverpool ibinganya na Manchester United, kuko zose zimaze gutwara ibikombe bya Shampiyona 20.
Liverpool FC itwaye iki gikombe irusha Arsenal ya kabiri amanota 10 dore ko nyuma yo gutsida Southampton yo yujuje amanota 74, mu gihe amakipe nka Man City, Chelsea na Newcastle yarangirije mu myanya itanu ya mbere yabonye itike ya Champions League akaziyongeraho Tottenham Hotspur yayibonye itwaye Europa League.
Inkingi ya mwamba ya Liverpool, Mohamed we yahawe igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi kuko asoje afite 29 ndetse anahabwa igihembo cy’umukinnyi watanze imipira myinshi yavuyemo ibitego aho asoje afite 18, mu gihe kandi yanatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa shampiyona.
Umutoza Arne Slot watozaga umwaka we wa mbere mu Bwongereza, we yakoze amateka yo kuba umutoza wa gatanu utwaye iyi shampiyona mu mwaka we wa mbere atoza nyuma ya José Mourinho, Antonio Conte na Carlo Ancelloti babikoze muri Chelsea ndetse na Manuel Pellegrini wabikoze atoza Man City.