
Ikimera kitwa “Umwenya”, abenshi bakunze kugikoresha nk’ikirungo gifite umwihariko wo kifashishwa mu buvuzi gakondo kubera umwihariko wacyo wo kuvura amavunane, inkorora, ibicurane n’izindi ndwara.
Iki kimera gikunze kuboneka ahantu kiba cyarimejeje ariko muri iyi minsi hari aho usanga baratangiye kubihinga n’ubwo bitaraba ubuhinzi buteye imbere kuko abagihinga bakifashisha mu kurungika icyayi no kwivura umunaniro, inkorora n’ibicurane.
Si ibyo gusa kuko ubu cyageze no ku rwego rwo kifashishwa n’impuguke mu by’ubuzima kigakorwamo ifu ikoreshwa na benshi cyane cyane mu Bushinwa, Ubuhinde no mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba n’u Rwanda rurimo.
Hari n’abatangiye kujya bifashisha umwenya mu nganda zabo batunganya ibinyobwa bidasindisha byiganjemo ibikorwa muri tangawizi n’ibindi kuko hari n’abawitiriye ibyo binyobwa bakora.
Umwenya, uretse kuba umuti, abenshi bawukoresha nk’ikirungo mu cyayi kuko utuma cyongera icyanga ndetse n’impumuro, hakiyongeraho kuba umuti uvura byinshi ntacyo wangije ku buzima bw’umuntu nk’uko imbuga nyinshi zibanda ku buzima zibitangaza zifashishije ubushakashatsi bitandukanye.
Akamaro k’UMWENYA ku buzima
Umwenya abantu bawukoresha bivura inkorora kuko bashobora guhekenya amababi yawo bakamira amazi cyangwa bakawukoramo icyayi, ariko si byiza kuwuha umwana utaratangira kurya.
Umwenya ni umuti urwanya diabetes n’umuvuduko udasanzwe w’amaraso ndetse ukagira n’umwihariko wo kongera ubushake mu bijyanye n’amahanga y’abashakanye.
Umwenya kandi ni umuti urinda imitsi ukanatuma ubwonko bukora neza kuko uhangana no gutwika ibinure bizibya imitsi bigatuma amaraso atembera neza.
Amavuta avuye mu mwenya, yica mikorobi nyinshi ndetse ubushakashatsi bwerekanye ko anarinda malaria. Kuwutera hafi y’urugo bikumira imibu n’udusimba duto twatera indwara.
Ibi byose byiyongeraho ko Umwenya urwanya guhitwa niyo haba hazamo amaraso ukawukoresha gatatu ku munsi birakira, (mu gihe bitatewe na amibe). Uzimya umuriro ukanavura umutwe.
Urinda kandi ukanavura kuruka n’isesemi. Kuwunywa birinda umwijima kwangirika kuko bifasha gusohora imyanda mu mubiri, ukaba n’umuti mwiza w’igifu kirimo ibisebe. Ucanira ibibabi n’imizi mu mazi ukanywa agakombe kabiri ku munsi.