
Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Musanze yafatiye mu cyuho abantu 11 bari bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bakoresaga mu Mirenge ya Muhoza na Gacaca.
Aba bose batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Gicurasi 2025 nyuma yo gutangirwa amakuru n’abaturage ko bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, atanga ubutumwa bushimangira ko Polisi itazihanganira abishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko abasaba kubireka burundu.
Yagize ati “Polisi ntizihanganira na gato abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, niyo mpanvu yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko n’ibindi byaha bibushamikiyeho.”
“Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko n’icyaha gihanwa n’mategeko. Bugira ingaruka ku babukora harimo kugwirwa n’ibirombe bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakahakomerekera bagatakaza zimwe mu ngingo z’umubiri.”
Abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza n’ibikoresho bakoreshaga mu gucukur mu gihe iperereza riri gukorwaho.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.