AmakuruUbukungu

Musanze: DASSO yubakiye inzu umuryango wa Ntibansekeye wamugariye ku rugamba

Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano, DASSO, rwatangiye ibikorwa byo kubakira inzu umuryango wa Ntibansekeye Félicien umwe mu bamugariye ku rugamba wo mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

 

Uyu muryango wubakiwe, ugizwe n’abantu barindwi, wari usanzwe ubayeho nabi kuko wabaga mu nzu imwe y’ibyumba bibiri nayo ishaje cyane kuko imvura yagwaga ikabanyagiriramo ku buryo bari bamaze umwaka barimuwe bagakodesherezwa kugira ngo iyo nzu itabahirimaho.

 

Inzu bagiye kubakirwa, igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro hiyongereyeho igikoni cyo hanze n’ubwiherero bigezweho ndetse bahabwe n’ibikoresho byo mu nzu.

 

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Musanze, Munyandamutsa Venant, avuga ko igikorwa cyo gufasha abatishoboye bazagikomeza nk’uko babitangiye.

 

Yagize ati “Igikorwa dutangije uyu munsi ni icyo kubakira umuturage utishoboye. Ubu DASSO si ugucunga umutekano byonyine, harimo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kuko mu kunganira Akarere harimo no gushyira umuturage ku isonga tukamukorera.”

 

“Buri mwaka tuba dufite igikorwa tuzakora kandi ubushobozi nitwe tubwishakamo ku bwumvikane bwa buri wese ku buryo nta mwaka tutishakamo arenga miliyoni ebyiri. Umuturage ugifite imyumvire yo kumva ko DASSO ibereyeho kumuhiga mu makosa cyangwa ibyaha aba yakoze sibyo.”

 

Uyu Muhuzabikorwa akomeza avuga ko bazakomeza guharanira ko imibereho y’umuturage ikomeza kuba myiza babigizemo uruhare.

 

Ati “N’abo tutabashije gukorera uyu munsi icyizere kirahari ko nabo ejo bazagerwaho kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke bube kuko umuturage ni umunyarwanda, DASSO ni umunyarwanda tugomba gukorera hamwe. Uyu muryango dufashije turabasaba ko ibyo tuzabagezaho bagomba kubifata neza bakabisigasira ku buryo bitazasaza mu kwezi kumwe cyangwa abiri kandi ndabizeza ko turi kumwe.”

 

Mukarwego Marie Chantal, umubyeyi wo mu muryango wubakiwe, agaruka ku buzima bubi bari barimo agashimira abamufashije kuko babakuye habi.

 

Ati “Dusanzwe tubayeho nabi kuko nsha inshuro naba nabuze aho gukorera nabona umuntu umpa ibidodoki tukabirarira, umugabo wanjye afite ubumuga adoda inkweto kandi kudoda urukweto bakaguha igiceri cya 50 ntibyadutunga.”

 

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ndishimye cyane ni nk’ibitangaza, ningera mu nzu yanjye ni ukuzamura amashimwe inshuro ijana. Mpese ubu abadufashije Imana yarangije kubaha umugisha. Twajyaga guhaha imvura yagwa tugahangayika ngo turabiteka he kuko n’aho twaryamaga amazi yabaga yareze bikadusaba kurara duhagaze n’abana tukabacumbikisha kuko n’ibyo kuryamaho byabaga byanyagiwe. Ubu ngiye kujya nkora duke mbonye nizigamire.”

 

Ubwo yaganiraga n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Musanze, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yabashimiye uruhare bagira mu guteza imbere Akarere abasaba gukomeza gufatanya mu gushakira aho kuba imiryango irenga 600 ikeneye amacumbi.

 

Yagize ati “Kugeza ubu turacyafite imiryango igera kuri 600 tugomba gushakira aho igomba kuba harimo iyibasiwe n’ibiza n’itishoboye. Turashimira abafatanyabikorwa badufasha kubigeraho ndetse turakomeza gufatanya n’izindi nzego uko ubushobozi buzagenda nuboneka tuzabafasha.”

 

Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano, DASSO, mu Karere ka Musanze rusanzwe rukora ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, gutangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, ibikorwa byo kurwanya isuri n’ibindi.

 

Mu Murenge wa Cyuve hubakiwe uyu muryango, hari indi miryango igera muri 90 ikeneye kubakirwa, gusanirwa no kuvugururirwa inzu kugira ngo iture aheza, kandi ibyo byose bigomba kugirwamo uruhare n’Akarere n’abafatanyabikorwa bako.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button