
Musanze: Hatashywe inzu 115 zatwaye arenga miliyoni 880 zubakiwe abatishoboye basenyewe n’ibiza
Imiryango 115 itishoboye yo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze yasenyewe n’ibiza yashyikirijwe inzu yubakiwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, bufatanyije n’Akarere ka Musanze na Banki y’Isi zuzuye zitwaye 880,328,125 Frw.
Izi nzu zatangiye kubakwa muri Gashyantare uyu mwaka zigomba gutuzwamo imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Igihugu mu bihe byahise bikangiza inzu n’abaturage ndetse bigatwara bamwe ubuzima.
Imiryango 115 yatujwe muri izi nzu, igizwe n’abantu 460 bari basanzwe batuye mu Karere ka Musanze, abubakiwe, bagarutse ku buzima bubi babagamo mbere yo kubakira harimo kuba ahantu hadahesha agaciro umuntu ariko ko ubu bagiye guhera ku bufasha bahawe bakiteza imbere.
Zawadi Christine, ni umwe muri bo, yagize ati “Inzu zari zarasenyutse kubera urubura tukarara mu mazi, abana bahoraga barwaye ibicurane none ubu tubonye inzu nziza zikomeye ntituzongera kunyagirwa, turashimira Leta y’Ubumwe yadukuye mu mashyamba tukaba abanyarwanda nk’abandi.”
Uwitonze Floride, nawe yagize ati”Nabaga mu nzu mbi amabati yaratobowe n’urubura, twaryamaga tureba hejuru imvura yagwa tukavaduka, none Uwitonze wabaga muri nyakatsi ari kwinjira yireba mu birahure bikinze, inzu nini nziza, turi muri paradizo Leta yacu irakarama.”
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen (Rtd), Albert Murasira, yasabye abubakiwe gufata neza inzu bahabwa bikababera intangiriro y’iterambere kuko batazahora bafashwa kandi bagakora n’ibikorwa bubafasha kwirinda ibiza.
Yagize ati “Nibyo koko abatujwe bahuye n’ibyago by’ibiza, ariko kuko Igihugu cyacu gihoza umuturage ku isonga bagombaga gutabarwa, nk’uko Perezida wa Repebulika yabyemeye.”
“Uyu munsi twatashye inzu 115, zimeze neza zifite ubudahangarwa, abari bahangayitse twabasabye gutuza ahasigaye bakayafata neza nabo bakifata neza ku buryo byaba igishoro cyo kwiteza imbere n’Igihugu cyabo, birinda no guteza ibiza, bakanamenya ko ibikoresho tubahaye byo gushyira muri aya mazu nibisaza bazigurira ibindi.”
Inzu bubakiwe, imwe igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni cyo hanze, ubwiherero n’ubwogero ndetse bateganyirijwe n’intebe zo mu ruganiriro n’ibitanda ndetse abagera kuri 525 babonyemo imirimo ubwo zubakwaga.
MINEMA ivuga ko inzu 1600 zimaze gusanwa, inyinshi muri zo zari zarangiritse cyane bisa nko kuzubaka bundi bushya, bikaba biteganyijwe ko no mu Karere ka Rubavu hagiye gutangira undi mushinga w’inzu 870 nazo z’abasenyewe n’ibiza.