Amakuru

Musanze: Imihigo 90 mu 112 yarangije guhigurwa, Akarere n’abafatanyabikorwa mu iterambere bari mu byishimo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bufatanyije n’Ihuriro ry’abafatanyanikorwa mu iterambere, JADF, bishimiye ko kugeza ubu mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari 2024/2025, bamaze guhigura imihigo 90 mu kigero cya 100/100 kandi n’indi isigaye izaba yahiguwe mu minsi isigaye kugira ngo ingengo y’imari y’uyu mwaka irangire.

Bavuga ko n’ubwo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hari imwe mu mishinga n’imiryango byagizweho ingaruka no kubona amikoro kubera ibikorwa bimwe na bimwe byaterwaga inkunga n’imiryango itagikorera mu Rwanda ntacyo byahingabanyije mu kwesa imihigo yari yarahizwe.

Akarere ka Musanze kari karahize imihigo 112, muri yo 90 yamaze guhigurwa, indi iri hejuru ya 80% kuko bari mu mirimo isoza, gusa hari n’uwo kubaka imihanda ya kaburimbo muri Cyuve igeze kuri 5% ariko bemeza ko nta mpungenge zihari kuko imirimo iteganyijwe kugera kuri 20% muri uyu mwaka w’ingengo y’imari indi ikazakomeza mu wundi ukurikiraho.

Mu nteko rusange y’abafatanyabikorwa mu iterambere b’Akarere ka Musanze, yareberaga hamwe ibyagezweho n’ibigikorwa, bamwe muri bo, bishimiye ko ibyo byakozwe bitanga umusaruro ku baturage bemeza ko bagiye kurushaho guteza imbere abaturage ariko byabafasha no guhindura imyumvire bakiteza imbere.

Mukarulinda Elizabeth, ni umwe muri bo, yagize ati “Muri iyi nteko tuhungukira imbaraga zidufasha guhindura imyumvire y’abaturage ndetse n’ibikorwa bisubiza ibibazo biri mu mihigo y’akarere bikadufasha kuyesa. Hari abafatanyabikorwa baba bafite ibikorwa bigaragara byakozwe ariko raporo ntibazitangire ku gihe, ibyo byose nibyo tuba tugira ngo bikosorwe tukabyibukiranya.”

“Turi mu Karere karimo iterambere rigaragara ariko ugasanga hari ahakiri ibibazo by’umwanda. Twiyemeje ko cyane cyane amadini bazadufasha tukabikemura kuko nta muturage ujya gusenga arwaye amavunja ariko wagera mu ugasanga hari abaturage bagifite amavunja, ibyo rero nibyo tuba tugomba guhagurukira binyuze mu bukangurambaga

Pasiteri Muhoza Desire, nawe yagize ati “Twamenye uko Akarere kacu gahagaze mu mihigo tuba twarahize kandi twishimiye igipimo biriho.Tugiye kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira tubabwira uburyo bwo kwiteza imbere turwanya ubukene ndetse no kwizigamira.”

Kuradusenge Protais, ni umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ishami ryo kurwanya ibiza

Ati “Tugiye kongera imbaraga dufatanyije n’inzego z’ibanze mu kwishakamo ibisubizo kuko imbaraga zirahari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Uwanyirigira Clarisse, yashimiye abafatanyabikorwa ku muhate n’uruhare rwabo mu iterambere ry’akarere abasaba gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kugira ngo ibibazo bimwe na bimwe bikibangamiye abaturage bikemurwe.

Yagize ati “Abafatanyabikorwa twabagaragarije aho tugeze mu kwesa imihigo ndetse n’ibibazo bikigaragara birimo guta amashuri kw’abana n’umwanda ukigaragara hamwe na hamwe. Icyo tugiye gukorana nabo ni ukubatuma tugafanya mu bukangurambaga budasanzwe ku bijyanye n’isuku ku buryo buzagera kuri buri muturage isuku ibe iya hose ntibe mu Mujyi gusa.”

Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyanikorwa mu iterambere, JADF, Mugabukomeye Benjamin, avuga ko n’ubwo hari abafatanyabikorwa bahuye n’ibibazo by’ingengo y’imari, bitababujije gukora ibikorwa byari biteganyijwe kandi ko hari icyizere ko ibyateganyijwe bizakorwa bigasozwa ku gihe cyateganyijwe.

Ati “N’ubwo hari abafatanyabikorwa bacu bagiye bahura n’ibibazo byo kutabona ingengo y’imari yari yarateganyijwe ibikorwa hafi ya byose byari biteganyijwe byarakozwe kandi n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari kuba rigeze hejuru ya 80% mu gihembwe cya gatatu twizeye neza ko n’ubwo ibyo byabaye bitakomye mu nkokora cyane ibikorwa byari byarateganyijwe mu Karere.”

Yakomeje agira ati”Dufite imihigo 112, muri yo 90 twamaze kuyesa ku kigero cya 100/100 indi isigaye iri hagati ya 90, hari n’umuhigo dufite wo kubaka kaburimbo muri Cyuve uri kuri 5% kuko twari twaratinze kubona amafaranga y’ingurane ariko yarabonetse ubu imirimo yaratangiye kandi tuzasoza uyu mwaka w’ingengo y’imari twarageze kuri 20% kuko niyo ntego twari dufite.”

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Musanze bateganyaga gukoresha miliyari zirenga 10 mu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025 ariko haboneka izirenga 8 n’ubwo hari n’abafatanyabikorwa bagiye babona inkunga hagati mu mwaka bishobora kuzongera ibikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button