
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko imirimo yo kubaka imihanda mishya ya kaburimbo ireshya na kilometero 3,8 igeze ku gipimo cya 22,4% kandi ko nta kabuza uyu mwaka wa 2025 uzarangira nayo yararangiye igatangira gukoreshwa.
Iyi mihanda ya kaburimbo yatangiye kubakwa mu ntangiriro za Kamena 2025, iri kubakwa mu Murenge wa Cyuve mu Tugari twa Kabeza na Rwebeya, izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 3,850,000,000 mu mpera za Ugushyingo uyu mwaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye abaturiye iyi mihanda kuzayifata neza bakayibyaza umusaruro mu buhahirane ariko bakibanda ku bikorwa by’ubucuruzi kuko igice yubakwamo cyagenewe Umujyi.
Yagize ati “Ubutumwa buhabwa abaturage ni ugufata neza iyo mihanda kuko nibo bayikoresha umunsi ku wundi, birinda kuyirengera bahinga cyangwa bubaka mu mbago zayo. Turabasaba kandi kuyibyaza umusaruro bateza imbere ubuhahirane hagati yabo ariko by’umwihariko bateza imbere businesses zitandukanye zikorerwa muri Musanze.”
Iyi mihanda ya kaburimbo y’ibirometero 3,8 yubatswe muri gahunda yo kuvugurura no guteza imbere imijyi yunganira Kigali ku nkunga ya Banki y’Isi, ikaba ari iy’icyiciro cya kane, ije isanga iyubatswe mu cyiciro cya gatatu ya kilometero 6,8 yubatswe mu Murenge wa Muhoza muri 2023.
Biteganyijwe ko mu Karere ka Musanze hazubakwa imihanda ifite uburebure bwa kilometero 21,8 mu gihe kuri ubu gafite imihanda ya kaburimbo ireshya na 86.26 muri rusange.