AmakuruUbukungu

Musanze: Imiryango itishoboye yashyikirijwe inzu yubakiwe na Transformational Ministries Rwanda 

Imiryango ibiri yari ibayeho nabi y’abatishoboye yashyikirijwe inzu yubakiwe na Transformational Ministries Rwanda, basabwa gukaza ingamba bakiteza imbere kugira ngo ineza bagiriwe izagere ku bandi.

Iyi miryango yahawe inzu zo guturamo, ni iyo mu Mudugudu wa Nyabutaka mu Kagari ka Ninda mu Murenge wa Nyange, yari ibayeho mu buzima bugoye cyane kuko inzu babagamo mbere zari zarasenyutse zikava ndetse ari nto cyane ku buryo zashoboraga gushyira ubuzima mu kaga.

Inzu bubakiwe, zifite ibyumba bitatu na salo, igikoni cyo hanze n’ubwiherero ndetse bahawe intebe nziza, ibitanda bibiri binini, matela nk’ibyo kwiyorosa byabyo basabwa kubifata neza bikababera intangiriro y’ibikorwa bibateza imbere kuko abagikeneye ubufasha ari benshi.

Abagize iyo miryango yafashijwe n’Umuryango utari uwa Leta, Transformational Ministries Rwanda, bagarutse ku buhamya bw’ubuzima bubi bahozemo n’ubwo bagiye kubamo, bashimira Leta n’ababafashije, bahiga kwiteza imbere.

Nyiransabimana Esther, ni umwe muri bo, yagize ati “Twari dufite inzu yashaje, yarasenyutse tukaryama dukumbagaye hasi. Ubu tubonye inzu nshyashya nziza isize irange ifite sima ubu tugiye kujya dukoropa. Turashimira abatwubakiye ndetse bakaba banadusasiye tugiye kubaho neza dukore ibiduteza imbere.”

Mukantabana Angelique, ni umubyeyi urera abana be batatu wenyine kuko ari umupfakazi wibana, yagize ati “Mbere naranyagirwaga kuko inzu yanjye yaraturaga kandi ari ntoya cyane, nabaga nafuze imyenda ngasanga yaguyemo imirayi yivanze n’imvura, naba ndyamye ibitaka bikandidukaho kandi sinagiraga n’aho kuryama hazima nararaga hasi n’abana banjye batatu”

“Twaramburaga ikirago mu bitaka tukaryama, turishimye cyane Imana yakoze, ndashimira Perezida Paul Kagame n’aba bagiraneza kubera bahora bazirikana abaturage bagafasha abatishoboye. Ubu inzu yanjye ngiye kuyifata neza nkomeze nyirereremo abana nshake ibinteza imbere kuko ntakiri kunyagurwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyisenge Vedaste, yashimiye Transformational Ministries Rwanda, ubufasha yatanze kandi ikaba ikomeje kubafasha mu bikorwa bihundura imibereho y’abaturage, asaba abahawe inzu kurusgaho guharanira kwiteza imbere.

Yagize ati “Ni ibyishimo ku baturage bacu n’umurenge muri rusange kuko iyi miryango yari isanzwe ibayeho mu buryo butari bwiza. Abubakiwe turabasaba gufata neza inzu bubakiwe bakazigirira isuku bagahera ku byiza bahawe bakarushaho kwiteza imbere.”

“Abafatanyabikorwa bacu bo ndabashimira kuko badufasha gusubiza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage kandi turabasaba gukomeza gufatanya mu guteza imbere Igihugu cyacu mu buryo butandukanye.”

Umuyobozi Mukuru wa Transformational Ministries Rwanda, Bishop John Rucyahana, asaba buri wese kumva neza akababaro ka mugenzi we akagira icyo akora kuko aribyo bitera imbaraga zo gushaka ibisubizo igihugu kikagira abaturage babayeho neza.

Ati “Igikorwa nk’iki gituruka mu mubabaro tubonana bagenzi bacu kuko kubona umubyeyi nk’uyu ufite abana batatu atagira aho arara, imvura imunyagirira ahakabaye inzu, murabona imbeho y’ino ubukonje bwo mu itaka bumuzamukiraho aho aryamye hasi, abana barwara umusonga n’ibindi. Aho rero niho havamo ibitekerezo byo gushaka icyo gukora kugira ngo ufashe mugenzi wawe kuva muri uwo mubabaro, ni byiza ko umubabaro w’umunyarwanda umwe ukwiye kuba uwacu twese.”

Transformational Ministries Rwanda, isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura imibereho y’abaturage bari mu bukene no kubateza imbere birimo kububakira amacumbi, gufasha abana mu myigire, gutanga inka n’amatungo magufi, kwigisha abaturage kongera umusaruro no kwizigamira n’ibindi.

Kuri ubu Transformational Ministries Rwanda ifite abanyeshuri 202 bishyurira amafaraga y’ishuri, ibikoresho n’ibindi bakenera, imiryango 38 yahawe inka, yatanzwe kandi intama 119, yubakira ubwiherero 36 imiryango itishoboye indi 13 yubakirwa aho kuba ndetse n’abanyamuryango 60 b’amakoperative y’ubuhinzi baguriwe imirima bahabwa imbuto n’ifumbire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button