AmakuruUmutekano

Musanze: Inkongi yibasiye inyubako hahiramo ibirengeje miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda 

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu yakorerwagamo n’akabari, ububiko bw’inzoga n’ubudozi yo mu Murenge wa Muko Akagari Cyivugiza mu Mudugudu wa Sangano hangirika ubifite agaciro k’arenga miliyoni 15 Frw.

Bivugwa ko iyo nkongi yabaye ku mugoroba wo ku wa 26 Gicurasi 2025, yatewe n’impanuka yaturitse ku ikoreshwa nabi rya gasi byatumye y’umuriro ukwira hose ukagera no mu bisenge bigakwirakwiza umuriro wibasiye ibyari biri muri iyo nyubako.

Mu gice cyakorerwagamo n’akabari hangirikiyemo ibifite agaciro ka 13,914,000 Frw, naho ahandi hangirikiyemo ibifite agaciro ka 1,850,000 Frw.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabuze ko nta muntu wagiriye ibibazo kuko Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya Inkongi ryihutoye gutabara n’ubwo abyari biri muri iyo nyubako byo byangiritse.

Ati “Inzu yibyumba bine ya Nzamwita Vincent yakorerwagamo akabari, ububiko bw’inzoga ndetse harimo icyumba cyakoreragamo koperative y’ubudozi yitwa Ihogoza Muko, yose yafashwe n’inkongi y’umuriro, gusa Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’umuriro rya Musanze, bihutiye kuhagera barazimya. Ntawayigiriyemo ikibazo keretse ibintu byangiritse gusa.”

SP Mwiseneza, yasabye abaturage kwihugura ku bumenyi bw’imikoreshereze ya gazi ikoreshwa mu guteka, kugura ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro ndetse no kwihugura ku kubikoresha no kugira ubwishingizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button