
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwongeye kuburira bamwe mu baturage bitwikira ijoro cyangwa izindi mpamvu bakubaka mu kajagari bubibutsa ko binyuranyije n’amategeko kandi bisubiza Umujyi inyuma bubamenyesha ko ibyo byose bihanwa n’amategeko.
Mu butumwa butangwa n’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere, bwibutsa abaturage gukoresha neza ubutaka bibanda ku gishushanyo mbonera kuko aribyo bizabarinda akajagari bakagira Umujyi icyeye kandi ko bibarinda n’ibihombo bashobora guhura nabyo mu gihe banyuranyije n’amategeko agenga imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.
Mu bikunze gushyirwa mu majwi binyuranyije n’amategeko, ni ingeso ya bamwe mu baturage usanga bubaka ahandi hashobora gushyira ubuzima mu kaga bitewe n’imiterere y’ubutaka, kubaka ahagenewe ibindi bikorwa birimo amashyamba, ubusitani n’ibikorwa remezo, no kubaka ahagenewe kubakwa ariko nta byangombwa basabye bakirengagiza igishushanyo mbonera.
Urugero rwa vuba, ni urw’abaturage bo mu Murenge wa Musanze baherutse gusabwa gusenya inzu zabo bubatse ahataragenewe guturwa kugeza ubwo ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kubasenyera nk’uko biteganywa ku wanze gukuraho ibyo yubatse binyuranyije n’amategeko.
Mubyo abo baturage bavuga, bemeza ko nta byangombwa byo kubaka basabye ndetse ugasanga binyuranyije n’imikoreshereze y’ubutaka kubera indi mirimo bwagenewe gukorerwamo gusa bagatabaza na none ubuyobozi kubarenganura kuko ngo inzu zabo zari zigeze kure zimwe banazibamo.
Umwe muri bo, yagize ati “Ubutaka ni ubwanjye nabuguze nteganya kubaka, nta cyangombwa cyo kubaka mfite ariko nubatse ubuyobozi burebera kugeza ubwo inzu yanjye igeze hariya none baransenyeye ubu se ndajya he ko amafaranga nayamariye hariya. Murabona hariya imbere yacu ho barubaka, mudukorere ubuvugizi rwose.”
Undi yagize ati”Njye nabonye amafaranga bintunguye kuko nari mfite ubutaka hariya mpita ndundarunda iriya nzu none baransenyeye. Iyo bandeka wenda nkaharekera inzu y’abashumba nkahororera ariko ntibansenyere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, avuga ko koko hari abaturage bakigerageza kubaka mu kajagari ariko ko nabo bakomeza kubigisha no kubakangurira kubaka ahemewe kandi ko n’ubuyobozi bukomeza kugenzura no gukumira ko Umujyi wa Musanze wakomeza kubamo ako kajagari.
Yagize ati “Nibyo turacyafite bake mu baturage usanga babonye amafaranga akihutira kubaka ndetse ugasanga hari n’igihe bubatse ahatemewe bitewe n’imiterere cyangwa se imikoreshereze y’ubutaka yateganyijwe.”
“Ibikorwa nk’ibyo dukomeza kwigisha abaturage bacu kumenya neza imikoreshereze y’ubutaka. Yego dukeneye gutura ariko tugatura neza ahadashyira ubuzima mu kaga cyangwa se ahatabangamiye indi mikoreshereze y’ubutaka kuko tubukeneye mu buhinzi, amashyamba, ubusitani n’ibindi bikorwa remezo byagenwe. Dusaba abaturage rero kubyubahiriza nk’uko bisabwa ubundi tugatura ahasobanutse.”
Gitifu Twagirimana yakomeje agira ati “Ibyo tubibabwira mu bukangurambaga dukora butandukanye kuko hari ibigenda bihinduka uko umujyi ugenda waguka cyangwa urimbishwa (Masterplan), bityo rero n’ibyangombwa bigenda bihinduka.Ibyo nibyo bibagushamo ariko iyo usabye icyangombwa cyo kubaka, nibwo umenya icyo ubutaka bwateganirijwe gukoreshwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Uwanyirigira Clarisse, agira inama abaturage ko bagomba kujya begera inzego z’ibanze zikajya zibafasha mu kumenya amakuru y’ibiba byarateganyirijwe ku butaka kugira ngo birinde ibihombo bashobora kugira mu gihe hakoreshejwe nabi.
Yagize ati “Icya mbere turabwira abaturage ko hari Masterplan tugenderaho, hari ahateganyirijwe ubwubatsi, hari ahateganyirijwe ubworozi, hari ah’ubukerarugendo, hari n’amashyamba. Ikiriho rero ni uko abaturage mbere yo kugira icyo bakorera kuri ubwo butaka tubasaba kutugana ndetse no ku mirenge dufiteyo abakozi bakabarebera icyo ubutaka bwateganyirijwe tukamuha icyangombwa.”
Yakomeje agira ati “Ariko ahagenewe ubuhinzi turongera kwibutsa abaturage ko hatemewe kubakwa ni uguhinga gusa ndetse no ku bundi butaka kirazira kuhashyira ibitarahateganyirijwe, niyo mpamvu iyo bahubatse tubasaba ko babisenya cyangwa bakareka kubaka ahabujijwe.Kugira ngo birinde ibyo bihombo, rero ni ukwegera inzego z’ibanze tukabafasha kandi n’amategeko arabiteganya.”
Umujyi wa Musanze ugenda utera imbere byihuse ariyo mpamvu inzego z’ubuyobozi zigira inama abaturage yo kujya begera inzego z’ibanze zikajya zibafasha kumenya amakuru y’icyo ubutaka buba bwarateganyirijwe kuko hari n’ahagenewe kubaka ariko hakubakwa inzu zigeretse.
Iteka rya Minisitiri N°03/CAB.M/019 ryo ku wa 15/04/2019 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire riteganya ko umuntu wese wubatse ahataragenewe imiturire ategekwa gukuraho ibyo yahubatse mu gihe atabikoze bigakurwaho ku ngufu akishyura imirimo yakozwe bikurwaho naho uwubatse ahagenewe kubakwa atasabye uruhushya acibwa amande agenwa n’inama njyanama y’akarere iyo nyubako irimo