AmakuruUbukungu

Musanze: Ubuyobozi bwashimiye imirenge yarengeje 100% mu bwizigame bwa EjoHeza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwashimiye imirenge yako yesheje umuhigo wo kwizigamira muri EjoHeza kuko yose imaze kurenza igipimo cya 100% harimo n’uwarengeje 132%, basabwa kutadohoka no kwirara kugira ngo bakomeze gufasha abaturage kwizigamira.

Gahunda ya Ejo Heza yatangiye ku 29 Kamena 2017. Ni gahunda ya Leta igamije gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda, kwizigamira by’igihe kirekire, igashyirwa mu bikorwa n’izego z’ibanze zegerejwe abaturage.

Ikorwa ku bushake bw’umuntu ku giti cye akizigamira ayo ashaka atajya munsi ya 1800 ku kwezi ndetse ashobora no kuzigamira abagize umuryango we, abo arera cyangwa abandi yifuza kuzigamira.

Ni gahunda yatangiye muri 2016 mu bukangurambaga bukorwa n’inzego za leta zitandukanye kugeza ubwo isigaye ishyirwa mu mihigo y’uturere inzego zifatanya natwo nazo zikabafasha kuyishyira mu bikorwa binyuze mu bukangurambaga.

Imirenge yose yo mu Karere ka Musanze yamaze kurenza igipimo cya 100% kuko nk’Umurenge wa Muhoza ugeze ku 132%, uwa Shingiro ku 123% naho Kimonyi ya nyuma igeze ku 104% bishyira ako Karere ku mwanya wa 5 mu Gihugu hose ku gipimo cya 114%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro weshe uyu muhigo ku kigero cya 123%, Hanyurwabake Théoneste, avuga ko kugira ngo uyu muhigo bawese kare byaturutse ku bukangurambaga bukorerwa mu masibo bakagera kuri buri rugo kandi ko buzakomeza.

Ati “Kugeza ubu ku ntego y’umwaka tugeze ku 123% mu kwizigama ndetse na 151% mu bwizigame bushya. Ibanga ni uko buri rugo rukangurirwa iyi gahunda binyuze mu masibo ku buryo buri rugo na buri muntu bashishikarizwa kujya muri EjoHeza ndetse no guha umwanya abamaze guhabwa aya mafaranga bageze mu zabukuru bagatanga ubuhamya.”

Yakomeje agira ati” Mu 2023-2024 twageze ku 100%, mu 2024-2025 tugeze kuri 123% mu gihe umwaka usigaje amezi abiri ngo urangire. Intego dufite ni uko byibura buri rugo mu Murenge wa Shingiro ruzaba rwizigamira muri EjoHeza ariko cyane cyane tugashishikariza urubyiruko kwitabira iyi gahunda kugirango bazagire amasaziro meza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yashimye imirenge yose kuko yamaze kwesa umuhigo abasaba kutadohoka no kukora bakarenza aho bageze ubu.

Ati “Nibyo koko Umurenge wa Shingiro ugeze ku 123% ariko siwo wonyine kuko muri rusange imirenge yose igize Akarere ka Musanze igeze hejuru ya 100% kuko nka Muhoza ya mbere igeze ku 132% naho Kimonyi ya Nyuma igeze ku 104%. Muri rusange Akarere kageze ku 114 % kakaba ku mwanya wa 5 ukagereranije naho utundi turere tugeze.”

Meya Nsengimana yakomeje asaba abaturage gukomeza kwizigamira no kongera ubwizigame bwabo cyane cyane abamaze kwizigamira bakabwira bagenzi babo batarizigamira ibyiza byo kwizigamira.

Ati “Ubutumwa by’umwihariko ku baturage ba Shingiro ni ukubashimira ku kuba bakomeje guharanira kuzagira amasaziro meza bahabwa pansiyo buri kwezi bizigamira muri EjoHeza. Turabasaba gukomeza kongera ubwizigame bwabo kuko inyungu ziva ku misanzu yabo zishimishije kandi uko ubiba akaba ariko usarura. Bivuze ngo uzigama menshi nawe azahabwa menshi.”

“Ikindi ni ugusaba abamaze kujya muri EjoHeza gufasha ubuyobozi kubishishikariza abatarajyamo kuko muri EjoHeza ntawe uhejwe kuva ku mwana ukivuka kugeza ku musaza cyangwa umukecuru ushaka kugira amasaziro meza.”

Leta yifuza ko igipimo cy’Ubwizigame cyava kuri 23% by’Umusaruro mbumbe cyari giteganyijwe mu 2024 kikazamuka kurushaho mu bihe biri imbere ngo intego u Rwanda rufite yo kuba gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane mu 2050.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button