AmakuruUbutabera

Musanze: Umugabo w’imyaka 23 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 5

Umugabo w’imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika Umurenge wa Muhoza, aho yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 5 bari byatumye kugura ibintu undi akamwihererana mu murima kugeza atabawe amaze kwangirika.

Bivugwa ko uyu mugabo yahingiye uyu mwana bamutumwe ku muhanda kugura ibintu mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 12 Gicurasi 2025 akamwoshya akamujyana mu murima w’itabi abaturage bakamusanga amubandaraye hejuru yamwangije akiruka ariko akaza gufatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP, Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, avuga ko Polisi yashyize ingufu mu guhashya abahohotera abana.

Yagize ati “Iyo nkuru twayimenye ko uwo mugabo yasambanyije umwana w’umukobwa ufite imyaka 5, kuri ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, umwana yajyanwe ku Bitaro bya Ruhengeri, ubu ipererereza rirakomeje.”

Itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 4, ivuga ko gusambanya umwana ari icyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14) ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button