
Umugore witwa Umutoni Françoise w’imyaka 37 wo mu Mudugudu wa Gacondo, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, biravugwa ko yiyahuye agapfa nyuma yo kwica umugabo we Hagenimana Innocent.
Iyi nkuru y’inshamugongo yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2025 rishyira ku wa Gatanu 18 bivugwa ko uwo mugore yishe umugabo we amukubise ifuni mu mutwe kuko bari basanzwe babana mu makimbirane ya hato na hato yasembuwe n’ishyamba umugabo afatanyije na bashimi be yari yagurishije.
Bamwe mu bahageze mbere ari nabo batabaye, ngo bumvaga abana barira cyane bagira amatsiko yo kujya kureba impamvu abana baririra biyemeza kujya kureba bishe inzugi basanganirwa n’inkuru mbi y’imirambo.
Nizeyimana, umwe mu baturanyi, yagize ati “Twumvise abana barira kandi ntibaceceke, twahamagara telefone ya Hagenimana tukumva iravugira mu nzu. Ni bwo twahisemo kwica inzugi dusanga umugabo aryamye ku buriri yapfuye, umugore na we amanitse mu mugozi yambaye isutiye n’agakabutura yapfuye. Dukeka ko umwe yishe undi na we yarangiza akiyahura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yemeje ko Umutoni Francoise ashobora kuba yishe umugabo we hanyuma na we akiyahura.
Yagize ati “Ni byo amakuru yo kuba Umutoni yishe umugabo nawe yarangiza akimanika ni yo. Twasanze bose bapfuye ariko umugore yimanitse, gusa turacyakurikirana icyaba cyateye uru rupfu niba koko umwe yarishe undi yarangiza akimanika cyangwa niba hari undi waba yakoze ibyo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, na we yemeza ko iki kibazo bakimenye kandi ko imibiri y’abo babyeyi yajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma mu gihe iperereza rikomeje.
Yagize ati “Na twe iki kibazo twakimenye ko hari abantu babiri bitabye Imana bo muri Gataraga, Akagari ka Rubindi. Imirambo ya ba nyakwigendera ari bo Hagenimana na Umutoni, kuri ubu yajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma harebwe icyabiteye.”
SP Mwiseneza yagiriye inama abaturage gutangira amakuru ku gihe ku miryango ifitanye amakimbirane ashobora kuvamo kwicana, ikaba yakwigishwa icyaha cy’ubwicanyi kitaraba, n’abafitanye ibibazo bakajya begera ubuyobozi bukabagira inama hakiri kare.
Aba babyeyi basize abana babiri, umwe w’imyaka 8 n’undi ufite imyaka 3. Amakuru avugwa n’abaturanyi ni uko intandaro y’amakimbirane ni uko Umugabo yaba yaragurishije ishyamba yari asangiye na bashiki be amafaranga avuyemo akayikubira.