AmakuruUmutekano

Musanze: Umwana w’umwaka umwe n’igice bamutabye atabarwa atarapfa

Abaturage bo mu Mirenge ya Kimonyi na Busogo mu Karere ka Musanze bafatanyije n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi batabaye umwana uri mu kigero cy’umwaka umwe atarapfa wari watabwe basigaza umutwe.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kimonyi mu Kagari ka Mbizi mu Mudugudu wa Rugondo, ubwo umuturage wari ugiye guhaha yatambukaga ku gashyamba yajya kwihagarika akabona uwo mwana bamutabye bagasigaza umutwe agahita atabaza kugeza atabawe.

Amakuru avuga ko uwo mwana yaraye mu rugo iwabo ari kumwe n’ababyeyi be ndetse na bakuru be ariko mu gitondo nyina umubyara ajyana na bakuru b’uwo mwana kuvoma umwana asigarana na se umubyara mu rugo.

Ise ngo yaje gusohoka abura umwana abifata nk’ibisanzwe ajya kureba amakara ya mugenzi we bari batwitse, ngo agarutse akomeza kumubura batangira kumushakisha kugeza ubwo inkuru yabageragaho ko uwo mwana yabonetse bamutabye bagasigaza umutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Kabera Canisius, yemeje aya makuru, ashimira abaturage ku muco wo gutabarana bamaze kugira abasaba kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ubutabazi bujye bukorwa kare.

Yagize ati “Ni umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’umwaka n’amezi arindwi, ubu iperereza riracyakorwa RIB yahageze, ariko ababyeyi be barabihakana ko ataribo babikoze kuko basanze atabwe igihimba umutwe uri hejuru.”

“Yabonetse muri iki gitondo, ngo abana babo bakuru na nyina babyutse bajya kuvoma basiga iaryamye, ise akavuga ko nawe yahise abyuka ajya kureba amakara ahita agaruka ngo asanga umwana ntawe uhari. Ngo aramushakisha aramubura, ariko yabonywe n’umuntu wigenderaga atabye muri iryo shyamba, nawe yamubonye akaseho gato agiye kwihagarika amubona arira ashaka kuvamo byamunaniye.”

Gitifu Kabera yakomeje agira ati “Kugeza ubu abakekwa ba mbere ni ababyeyi kuko nibo bari kumwe nawe. Abaturanyi n’abandi bavuga ko nta kindi kibazo uyu muryango bazi wari ufitanye gusa uyu mugabo yari afite abagore babiri, uyu niwe wari muto, turacyakurikirana uko byagenze.”

Mu butumwa yatanze, yagize ati”Mbere na mbere ndashimira abaturage batangiye amakuru ku gihe inzego zitabara byihuse, tukabasaba gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo no gukumira icyaha kitaraba haba hari amakimbirane mu muryango bikavugwa ubuyobozi bukabafasha.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, SP Mwiseneza Jean Bosco, nawe yemeje aya makuru avuga ko ise w’uwo mwana yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Hafunzwe ise w’umwana niwe wari wanusigaranye afungiwe kuri Police Station ya Muhoza ari gukorwaho iperereza.”

Umuryango wa Ugirumurengera Laurent w’imyaka 45 na Mukamana Esperance w’imyaka 43 uyu mwana aturukamo usanzwe utuye mu Murenge wa Busogo ariko begeranye cyane n’uwa Kimonyi ariho bari bamutabye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button