
Abantu benshi mu bihe bitandukanye bagiye bifashisha ikimera cya Tangawizi nk’umuti cyane cyane bivura inkorora, ibicurane, umunaniro n’ibindi ndetse byageze aho ikoreshwa mu kwenga ibinyobwa bitandukanye muri ibi bihe bivuye ku cyayi cyari kimenyerewe.
Twifashishije abahanga mu bijyanye n’imirire ndetse n’ubushakashatsi bitandukanye, muri iyi nkuru turababwira bike kuri Tangawizi (Ginger), ubundi twibande ku kamaro kayo mu mubiri w’umuntu ndetse n’uburyo yakoreshwa kugira ngo igirire akamaro umubiri aho kuba yawuteza ibindi bibazo.
Bimwe mubyo Tangawizi ifasha mu mubiri w’umuntu.
Tangawizi ifasha kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa kuko igira ikinyabutabire kitwa “Gingerols” gihangana no gukura k’udukoko twa Bagiteri two mu kanwa dutera indwara nka “Periodontal disease” itera kwangirika kw’ishinya.
Tangawizi, ifasha kugabanya ububabare ku bagore cyangwa abakobwa bari mu mihango, kuko hari ubushakashatsi bwagaraje ko abagore bafashe Milligarama 1500 z’ifi ya Tangawizi ku munsi mu gihe cy’iminsi itatu bari mu mihango, bagize ububabare buke ugereranyije n’abatarayifashe.
Si ibyo gusa kuko Tangawizi igabanya isukari mu mubiri kuko ituma umusemburo wa Insuline (uyu musemburo iyo wagabanyutse, isukari irazamuka mu mubiri) ujya ku bipimo byiza, ikagabanya n’igipimo cy’urugimbu (Cholesterol) mu mubiri.
Tangawizi ifasha igogorwa ry’ibiryo ( Digestion) kugenda neza cyane cyane ku bantu bakunda kugira ikibazo cyo kugugara mu nda ndetse no kubyimba mu nda barangije kurya, ntibajye no kwituma neza.
Tangawizi igabanya ububabare mu mikaya ( Muscles), ndetse ihangana n’indwara zifata mu ngingo kuko irinda kubyimba mu ngingo ku bantu bagira indwara zo mu ngingo nka Rheumatoid arthritis na Osteoarthritis ndetse irinda Kanseri y’igifu,umwijima,uruhu,ibere ndetse n’iya Prostate.
Tangawizi ifite ibifasha umubiri kurinda indwara (Antioxidants), bifasha umubiri kwirinda indwara zitandukanye nk’umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’umutima, indwara z’ibihaha n’izindi.
Tangawizi ni ikimera cyongera imbaraga mu mubiri ndetse kikanongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Tangawizi kandi ivura ibicurane no kubabara mu muhogo, irwanya za ‘bactéries’, ikongera ubushyuhe mu mubiri ndetse ikawongerera ubudahangarwa , ikarwanya umuriro mu gihe umuntu yarwaye kuko iwugabanya, ikindi kandi muri uko kuba tangawizi yongera ubushyuhe mu mubiri bituma irwanya indwara zijyana n’ubukonje nk’ibicurane cyangwa se ‘grippe’.
Tangawizi ni ‘Antioxydant’ y’umwimerere, ni ukuvuga ko kuyirya yaba ihiye cyangwa ari mbisi irinda utunyangingo tw’umubiri w’umuntu (cellules du corps) kwangirika cyangwa se no gusaza imburagihe, bikaba byiza kurushaho, iyo yateguranywe na tungurusumu.
N’ubwo impuguke mu bijyanye n’imirire n’ubushakashatsi byerekana ibyiza byinshi bya tangawizi, batanga n’Inama zo kuyikoresha neza kugira ngo itagira ibyo yangiza mu mubiri w’umuntu.
Icyo bahurizaho ni uko iyo ikoreshejwe ku gipimo kirengeje urugero ikaba byinshi ishobora kurya uwayiriye mu gifu bikamutera ububabare no kuba cyakwangirika.