Amakuru

Nyamasheke: Abantu babiri batwitswe bakekwaho ubujura bw’amafaranga

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kilimbi mu Kagari ka Karengera mu Mudugudu wa Gisenyi bakurikiranyweho urugomo rwo gutwika abantu babiri babakekaho ubujura bw’amafaranga uwayibye utari muri abo akaza kubyemera nyuma.

 

Abo bantu batwitswe, bakekwagaho kwiba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 420, bo babakubitisha umunyururu w’igare wacaniriwe bagamije kubemeza icyaha ku gahato nyamara nyuma umushumba waragiraga muri urwo rugo utari uri muri abo batwitswe aza kwemera ko ari we wayibye.

 

Ibi byabaye ku wa 19 Nyakanga 2025, bimenyekana ejo tariki 20 ari uko umwe mu batwitswe agiye kuri RIB gutanga ikirego.

 

Umushumba wiyemereye ko yibye ayo mafaranga bamusanganye ibihumbi 200Frw, andi avuga ko azajya akora ayabishyura nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

 

Iki ikinyamakuru cyakomeje Kibuga ko umwe mu batwitswe yagiye kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Ngange, avuyeyo aricecekera naho undi ahitamo kujya kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba atanga ikirego cy’urugomo yakorewe.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi, Habimana Innocent yemeje aya makuru avuga ko bayamenye ari uko mu gihe cyo gutwika abo baturage hari abantu benshi nyamara akaba ari nta n’umwe watanze amakuru.

 

Ati “Amakuru yamenyekanye ari uko umwe mu batwitswe agiye gutanga ikirego muri RIB. Ikindi dusaba abaturage ni ukugira umuco wo gutanga amakuru ku gihe.”

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bugiye gukorana inama n’abatutage, kuko hari amakuru avuga ko abaturage batinye gutanga amakuru kuri urwo rugomo kubera ko umwe mu barukoze ari mu bavuga rikijyana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button