
Ikipe y’Igihugu y’abagabo Amavubi yatsinzwe na Les Fennecs ya Algérie ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wo kwitegura imikino y’amatsinda yo gushaka itiki y’igikombe cy’Isi wabereye mu Mujyi wa Constantine muri Algérie.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025, byagaragarag la ko Ikipe ya Algérie iri hejuru mu mikinire kurusha iy’u Rwanda.
Algérie yafunguye amazamu ku munota wa 27, ku gitego cyatsinzwe na Youcef Belaïli n’umutwe nyuma y’umupira wahinduwe na Hicham Boudaoui abanje gucenga Niyigena Clément.
Ku munota wa 58, Algérie yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hadjam Jaouen ubwo Omborenga Fitina yananirwaga guhagarika umupira wari utewe mu rubuga rw’amahina.
Amavubi azakina undi mukino wa gicuti uzayahuza n’Ikipe y’Igihugu ya Algérie y’abakina imbere mu gihugu ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Algerie: Benbot, Tougai, Bensebaini, Atal, Hadjam, Bentaleb, Boudaoui, Maza, Mahrez (c), Belaïli na Bounedjah.
Rwanda: Ntwari, Omborenga, Niyomugabo, Niyigena, Mutsinzi, Ngwabije, Kavita, Bizimana (c), Gilbert, Aly-Enzo na Kagere.