Muri Afurika y’Epfo haravugwa Inkuru y’umukobwa w’imyaka 31 wahindutse umukecuru muburyo butunguranye kandi nta ruhare abigizemo ku buryo kuri Ubu agaragara nk’ufite imyaka 90 y’amavuko.
Amazina ye yitwa Snenhlahla Khoza aturuka mu gace ka Mtubatuba mu gihugu cya Afurika y’Epfo, yavutse tariki 03 Nyakanga 1995. Ni umukobwa ukiri muto ufite imyaka 31 gusa kuri Ubu akaba agaragara nk’umukecuru ushaje cyane, ibyo we avuga ko atekereza ko byaturutse ku munyamahanga baryamanye.
Inkuru ye yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ivuga ko uyu Khoza yatangiye kugaragara nk’umukecuru ushaje ubwo yari afite imyaka 27 y’amavuko.
Yavuze ko yagerageje kwegera abaganga batandukanye bakamubwira ko ikibazo afite kigoranye kugisobanukirwa, ngo kuko batiyumvishaga uburyo umuntu wari muto ku myaka afite ashobora gusaza bene ako kageni.
Khoza ati” abaganga nababwiye Inkuru y’uko byangendekeye gusa ntibiyumvishaga uburyo umubiri wahinduka kuri urwo rwego noneho bikagira n’ingaruka ku mikorere y’izindi ngingo bidasize n’umutima.”
Nk’uko tubikesha Thuleni Tv, Khoza avuga ko ashobora kuba yararozwe n’umunyamahanga bigeze gukundanaho kuko ngo bakimara gutandukana ari bwo uruhu rwe rwatangiye guhinduka bigaragarira amaso.
Umubyeyi umubyara yavuze ko byatangiye babona ari uburwayi busanzwe, ananirwa kurya, aruka cyane(agarura ibyo ariye), hanyuma atangira kugira ububabare ariko ntamenye ikibimutera, kugenda bitangira kwanga ahubwo isura ye ikarushaho gusaza uko bwije n’uko bukeye.
Gusa n’ubwo bimeze bityo, impuguke mu buzima zivuga ko ibyo ari ibintu bibaho n’ubwo bibaho gake cyane, ariko ngo uwo muntu aba afite ibimenyetso by’indwara ya werner Syndrome.
Werner syndrome ni indwara idakunze kubaho iterwa n’uruhererekane rw’akarangasano, ituma umuntu asaza imburagihe. Abantu bayifite bakunze kuba basa n’abashaje kandi bakiri abana, ariko kuva mu bugimbi cyangwa mu myaka 20 yabo batangira kugaragaza ibimenyetso byo gusaza hakiri kare.
Abantu bafite iyi ndwara akenshi ntibamara imyaka myinshi nk’iy’abasanzwe kubera ibibazo nk’indwara z’umutima cyangwa kanseri.






