
Papa mushya yabonetse: Leon XIV
Nyuma y’amasaha menshi imbaga y’abakristu Gatolika bategereje Kandi basabira ko babona umushumba mushya uyiyobora ku isi, mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa 08 Gicurasi 2025, umwotsi w’umweru wagaragaye, bihita byemezwa ko Papa mushya yabonetse.
Inzogera zahise zivuga kuri kiliziya zo hirya no hino ku isi, abantu bavuza akamo k’induru, ibyishimo bisaga imitima yabo ndetse biseseka no ku munwa, bigaragaza ko bishimiye kuva igikorwa cyo gutora Papa kidatinze, Kandi Imana ikaba itoye uko yabigennye.
Papa mushya atowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi.
Papa Mushya umaze gutorwa yahawe izina rya Leon wa 14, akaba akomoka muri leta zunze ubumwe za Amerika akaba agiye gutanga umugisha we wa mbere nka Papa mushya.
