AmakuruImikino

Paris Saint-Germain yandagaje Real Madrid igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe 

Ikipe ya Paris Saint-Germain yabonye itiki yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe imaze gutsinda iya Real Madrid ibitego 4-0 mu mukino witabiriwe n’abarenga ibihumbi 77.

 

Uyu mukino wa 1/2 wabereye kuri MetLife Stadium muri Leta ya New Jersey, utangira Ikipe ya Real Madrid isa nihuzagurika kuko mu minota itanu ya mbere bari bamaze kuyihusha ibitego bibiri.

 

Paris Saint-Germain yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu, ku gitego cyatsinzwe na Fabián Ruiz waherejwe umupira na Ousmane Dembélé wigaragaje cyane muri iyi mikino.

 

Ntibyatinze kuko ku munota wa munani, Ousmane Dembélé yashoreye umupira, atsinda igitego cya kabiri cyatumye Ikipe ya Paris Saint-Germain yigarurira iya Real Madrid ndetse mu munota wa 24 w’umukino, itsinda igitego cya gatatu cyinjijwe na Fabián Luiz nyuma yo guherezwa na Achraf Hakim.

 

Igitego cyo gushimangira intsinzi ya Paris Saint-Germain cyo cyabonetse ku munota wa 87, gitsinzwe na Gonçalo Ramos umukino wa 1/2 cy’irangiza wahuzaga Ikipe ya Paris Saint-Germain na Real Madrid urangira ari ibitego 4-0 bya PSG.

 

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe uzahuza Paris Saint-Germain na Chelsea FC yasezereye Fluminense muri 1/2 ku cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button