
Ikipe y’Igihugu ya Portugal yegukanye UEFA Nations League ya 2025 itsinze iya Espagne penaliti 5-3, nyuma yo kunganya ibitego 2-2 hitabajwe iminota y’inyongera kuri iki cyumweru, tariki ya 8 Kamena 2025 mu Budage.
Ni umukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko ku munota wa 20, Yamal aca mu rihumye ba myugariro ba Portugal ahindura umupira awuhereza Martín Zubimendi awutera mu izamu igitego cya mbere kiba kirabonetse.
Ku munota wa 26, Mendes yahise yishyura igitego umukino gusubira i rudubi kuko kugeza icyo gihe mu mikinire wabonaga ko nta Kipe iri kurusha indi cyane.
Bageze ku munota wa 41, Pedri wa Espagne, yavanye umupira mu kibuga hagati azamuka yihuta, awuhereza Mikel Oyarzabal atsinda igitego cya kabiri Igice cya mbere kurangira ari Ibitego 2-1.
Portugal yatsindaga yishyura, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 60 gitsinzwe na Cristiano Ronaldo, ku mupira wari uturutse kwa Nuno Mendes.
Iminota 90 isanzwe y’umukino, yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 hashyirwaho 30 y’inyongera nayo yarangiye gutyo hakitabazwa penalite zatangiye ari 5-3 za Portugal kuko Álvaro Morata yahushije iya kane ya Espagne, Rúben Neves atsinda iya nyuma ya Portugal yegukana intsinzi.
Ni ku nshuro ya kabiri, Portugal itwaye iki gikombe kuko yegukanye icya mbere cy’iri rushanwa mu 2019.