AmakuruImikino

PSG yatwaye igikombe cya UEFA Champions League yandagaje Inter Milan 

Ikipe ya Paris Saint-Germain yamamaza Visit Rwanda yo mu Bufaransa yatwaye igikombe cyayo cya mbere mu mateka cya EUFA Champions League yandagaje iya Inter Milan yo mu Butaliyani iyitsinze ibitego 5-0.

Mu mukino wari wahuruje imbaga hirya no hino ku Isi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025, ku kibuga cya Allianz Arena cyo mu Budage, Paris Saint Germain yanyagiye Inter Milan Ibitego 5-0 iyitwara igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere ku Mugabane w’Uburayi.

Ni umukino wari iryoheye ijisho ariko utigeze ugora Ikipe ya PSG kuko ku munota wa 11 yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Achraf Hakimi ku mupira yahawe na Désiré Doué, bitatinze ko nawe ku munota wa 20 yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Ousmane Dembélé.

Igice cya mbere cyarangiye gutyo amakipe yombi ajya kuruhuka ariko iya Paris Saint-Germain ikinyotewe no kubona Ibitego byinshi.

Mu gice cya kabiri bageze ku munota wa 64, Ousmane Dembélé yakinanye neza na Vitinha, na we ahereza umupira Désiré Doué, ahita ashyiramo igitego cya gatatu icyizere cyo gutsinda kirazamuka.

Igitego cya kane cyagiyemo ku munota wa 72, ubwo Khvicha Kvaratskhelia yirukaga agasiga myugariro Alessandro Bastoni, Umunyezamu Yann Sommer wa inter Milan ntiyabasha gukurikira umupira ngo awuvanemo.

Igitego cya gatanu cya Paris Saint Germain cyatsinzwe na Senny Mayulu winjiye mu kibuga asimbuye Fabián Ruiz umukino uza kurangira utyo PSG ikoze amateka mashya yo gutwara bwa mbere UEFA Champions League no guhangara Ikipe yandagaje izindi bikomeye byahuraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button