AmakuruImikino

Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti

Ikipe ya Rayon Sports FC yatsinze iya Gasogi United FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye ku ivuko ryayo mu Karere ka Nyanya mu mikino yiswe Rayon Sports week iyifasha kwitegura umukino uzayihuza na Yanga SC, Shampiyona n’andi marushanwa.

 

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Kanama 2025, Ikipe ya Rayon Sports itsinda iya Gasogi United FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Bigirimana Abedi ndetse na Mohamed Chelly.

 

Uyu ni umwe mu mikino itatu iteganyijwe itegura Rayon Sports week mbere y’uko iyi Kipe y’abafana benshi mu Rwanda ihura na Yanga SC yo muri Tanzania, mu mukino wa gicuti uzakinwa kuri Rayon Sports Day 2025 ” Umunsi w’Igikundiro” tariki 15 Kanama 2025.

 

Ku munota wa 45 w’igice cya mbere nibwo Bigirimana Abedi, wari ukinnye umukino WA mbere mu Ikipe ya Rayon Sports nibwo yatsinze igitego cya mbere ari nako cyarangiye bakajya kuruhuka.

 

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 70 w’umukino, Umunya-Tunisia Mohamed Chelly ukina hagati mu kibuga, yakiriye umupira ari inyuma gato y’urubuga awutera mu izamu umunyzamu wa Gasogi United FC ntiyawukuramo biba bibaye ibitego 2-0.

 

Biteganyijwe ko tariki 6 Kanama 2025 Rayon Sports FC izakinira na Etincelles FC mu karere ka Rubavu naho tariki 9 Kanama 2025 ikazakina na Gorilla FC mu karere ka Ngoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button