
Ikipe ya Real Madrid yatsinze Borussia Dortmund ibitego 3-2, isanga Paris Saint-Germain yatsinze FC Bayern Munich ibitego 2-0 muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Mu mukino wa ¼ wabereye kuri MetLife Stadium, Real Madrid yatangiye umukino isatira ndetse ifungura amazamu ku munota wa 10, ku gitego cya Gonzalo García wahawe umupira na Arda Güler.
Ku munota wa 20, Real Madrid yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Fran Garcia ahawe umupira na Trent Alexander-Arnold.
Ku munota wa kabiri w’inyongera, Maximilian Beier, yatsindiye Borussia Dortmund igitego kitatsinze kwishimirwa kuko nyuma y’amasegonda make Kylian Mbappé yahise atsinda igitego cya gatatu ku mupira yahawe na Arda Güler.
Ku munota wa gatandatu w’inyongera, myugariro wa Real Madrid, Dean Huijsen, yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye Serhou Guirassy mu rubuga rw’amahina ndetse hatangwa na penaliti yinjijwe na Serhou Guirassy biba Ibitego 3-2.
Ku wa Gatandatu wasize Ikipe ya Paris Saint-Germain yo, ytsinze FC Bayern Munich ibitego 2-0 igera ku mukino wa 1/2 Ari nawo uzayihuza na Real Madrid.